00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Shincheonji, idini ry’imyemerere ikakaye! Rifite abayoboke 3 i Kigali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 March 2022 saa 07:33
Yasuwe :

Idini Shincheonji (Ijuru rishya n’Isi nshya) rigendera ku migenzo idasanzwe yo muri Koreya y’Epfo, riyobowe na Pasiteri Lee Man-hee, ryafunguye ishami ryaryo i Kigali aho rifite abayoboke batatu.

Shincheonji Church of Jesus (SCJ) ikorera mu bwiru bukomeye; yatangirijwe muri Koreya y’Epfo ku wa 14 Werurwe 1984.

Iri dini ryatangijwe mu Rwanda nyuma y’igihe kinini rikorera kuri internet, rihagarariwe na Misiyoneri w’Umudage Raphael Knabe woherejwe nk’Intumwa ya Pasiteri Lee Man-hee.

Amakuru y’iri dini ntamenyekana cyane bitewe n’imyemerere yaryo ivuga ko abaribarizwamo badapfa ndetse ko na Pasiteri Lee Man-hee wiyita ‘Uwunganira Imana (God’s advocate)’ uriyoboye ngo ari we gusa abantu bagomba kwizera nk’inzira ibaganisha mu Ijuru.

Mu Rwanda, abayoboke b’iri torero bari basanzwe bateranira kuri internet. Bifashishaga Zoom ndetse bakiyita ‘Bible School Center na Theology Academy’.

Abayoboke ba SJC bayisobanura nk’idini ry’imperuka, ryibanda cyane ku bisobanuro bikubiye mu ihishurirwa rya Lee Man-hee, utwererwa guhagararira Yesu.

Mu nyigisho zabo bibanda kuri Bibiliya yose ariko bakitsa by’umwihariko ku Gitabo cy’Ibyahishuwe. Bayisobanura mu buryo budasanzwe, benshi bemeza ko bucuritse.

Umwe muri bo yemereye IGIHE ko inyigisho zabo zigamije kumenyekanisha Pasiteri Lee Man-hee, bafata nk’Umujyanama, Umwuka w’Ukuri woherejwe mu izina rya Yesu.

Yagize ati “Bavuga ko idini ya Shinchonji ari ryo ryasezeranyijwe muri Bibiliya nk’iryashinzwe mu izina ry’Imana, irya Yesu, iry’Umujyanama n’Umwuka w’Ukuri ari we Lee Man-hee.”

Yasobanuye ko bigishwaga ko Lee Man-hee ari Yohana Mushya, ari we wahawe ibisobanuro bw’Igitabo cy’Ibyahishuwe kandi ko ari we watsinze abanzi b’Imana n’ijambo ry’ubuhamya [Ibyahishuwe 12:11].’’

Abayoboke bo muri Shincheonji bizera ko Lee Man-hee atazapfa

  Imyemerere n’imvugo zikoreshwa muri Shincheonji ntibisanzwe

Abayoboke ba Shincheonji ntibitwa abakirisitu nko mu yandi matorero asanzwe, bahabwa amazina arimo ‘Abanesheje’ (Overcomers) n’Abera (Saints).

Uwaduhaye ubuhamya yakomeje avuga ko “Muri iri dini bigisha ko kugira ngo umuntu ajye mu ijuru agomba kuba yizera uyu “Promised Pastor” Lee Man-hee, uri mu cyimbo cya Yesu; ko umuntu utamwizera adashobora kujya mu ijuru.”

Uyu mukobwa mu buhamya bwe, yemeza ko mu ishuri bigishwaga ko Pasiteri Lee Man-hee ari nzira, ukuri n’ubugingo biganisha umwizeye mu Ijuru.

Ati “Bakundaga kutwigisha ko abantu batemera Umujyanama, Pasiteri Lee Man-hee nta kuri kwa Bibiliya bamenya, ko nta bugingo buhoraho, nta bwami bw’ijuru bafite.”

Inyigisho zabo zivuga ko nk’uko nka Yesu yageze mu Isi mu izina ry’Imana, ni ko n’Umujyanama Lee Man-hee yageze mu Isi mu izina rya Yesu. Ibyo bituma aba mu cyimbo ya Yesu, umunsi wa none ndetse yatangiye kurema Ubwami bw’Imana mu Mujyi wa Gwacheon mu Ntara ya Gyeonggi muri Koreya y’Epfo.

Undi munyeshuri wanyuze muri Shincheonji we avuga ko babigishaga ko Isezerano rya Kera muri Bibiliya rivuga ibyo ‘kugaruka kwa Yesu’ mu gihe Isezerano rishya rivuga ibyo ‘kuza k’Umujyanama Lee Man-hee waje mu mubiri mu izina rya Yesu’.

Akomeza avuga ko Pasiteri Lee Man-hee anagereranywa n’Umusozi Siyoni muri Bibiliya.

Ati “Batwigishaga ko kwitegura uyu musozi ari ukwizera Lee Man-hee no kuba umuyoboke wa Shincheonji, hanyuma ukitandukanya n’Isi, inshuti n’imiryango mudahuje imyemerere.’’

  Kuba umuyoboke wa Shincheonji ntibyoroshye, benshi ntibarambamo

Umuntu ushaka kwinjira muri Shincheonji abanza gukoreshwa ikiganiro, akabazwa ibibazo bitandukanye. Iyo agitsinze asabwa gutanga ibyangombwa birimo pasiporo cyangwa irangamuntu n’amafoto ye hanyuma agatangira kwiga inyigisho z’amezi icyenda, zitangwa mu byiciro bitatu.

Nyuma y’amezi icyenda y’inyigisho nib wo hakorwa ikizamini cy’ibibazo 300; gitsindwa n’uwabonye kuva ku manota 90%. Usoje amasomo akorerwa umunsi mukuru, ushushanya ko avuye mu rupfu, akaba yanditswe mu Gitabo cy’Ubugingo.

Ugeze kuri iyo ntambwe ahabwa ikarita imwinjiza mu rusengero, agatangira kwitwa “Uwanesheje (Overcomer)’’ cyangwa “Uwera (Saint)’’; akaba ahindutse umuyoboke wa Shincheonji bidasubirwaho.

Inyigisho za Shincheonji zageze bwa mbere mu Rwanda mu 2019. Iri dini ryatangiye ryigisha abanyeshuri 20 ariko hasoza umwe gusa.

Raphael Knabe ni we woherejwe na Lee Man-hee gutangiza Shincheonji mu Rwanda

Kugeza ubu mu Rwanda, abayoboke ba Shincheonji ni batatu gusa, hari abageramo ntibamaremo kabiri.

Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko mu gutangira basobanurirwaga Bibiliya neza uhereye ku kuremwa kw’Isi bigakurura abafite inyota yo kumenya ijambo ry’Imana ariko ntibyarambye kuko mu nyigisho zabo bavugamo Yesu gake.

Yagaragaje ko n’abayoboke baryo usanga bafite urugwiro n’ubwuzu bikurura umuntu ubagannye.

Ati “Mu gutangira biba ari byiza cyane, abashinzwe kwinjiza abantu muri iri dini baguhuza n’umwarimu bita umutoza (instructor), umumisiyoneri (missionary) cyangwa umuhanga mu bya tewolojiya cyangwa umushumba, bakoresha amazina menshi.”

“Iyo muhuye bwa mbere babanza kukwereka urukundo rurenze, bakakwibwira kenshi bakoresheje umwirondoro utari wo kugira ngo bakurure amarangamutima yawe ngo bitume wirekura ubabwire ibyawe. Nyuma bagusaba kubaha urutonde rw’amazina y’abantu batanu b’inshuti zawe za hafi.”

Mu mezi atanu yamaze akurikirana inyigisho zabo kuri Zoom, yagize impungenge ariko akagenda biguru ntege kuko atabonaga uwo yabaza ibyo atasobanukiwe.

Yakomeje ati “Urebye wabaga uri muri izi nyigisho buri munsi, amasaha 24, iminsi 7. Twigaga inshuro 3 mu cyumweru, tukagira n’indi minsi duhura n’umutoza mu nama isuzuma ubumenyi tumaze kugira (mu idini byitwa ‘brainwashing progress meeting’). Hakabaho no guhura n’abamaze kuba abayoboke, bagombaga kuguhozaho ijisho ngo bamenye abo mubana cyangwa uko ubaho.’’

Avuga ko bitewe n’inyigisho yahawe, yahoraga ari byo atekereza gusa, akanakurikiza ibyo abwirwa. Ati “Bambwiraga ko kuva muri Shincheonji, bisobanura gupfa by’iteka.”

Mu bimeze nko kubatinyisha, ngo bababwiraga ko kubeshya no guhisha abantu ibyo wiga atari icyaha ahubwo “ko tugomba gufata abantu bose yaba inshuti, abavandimwe n’ababyeyi tudahuje nk’ibikoresho bya Satani.’’

Avuga ko kugira ngo inyigisho zabo zibe ubwiru, byagoranaga ko abanyeshuri bamenyana ndetse ugaragaje amashagaga yo gushakisha kwiyungura ubumenyi bwisumbuyeho akumirwa, ntiyongere gukoresha Zoom.

We mbere yo gusohoka muri iri dini yakoze ubushakashatsi aza guhura n’umwe mu bahoze ari abarimu muri Shincheonji, amubwira ukuri kose.

Yamusobanuriye ko Shincheonji atari idini ya gikirisitu, ahubwo ari umugenzo w’Abanyakoreya ufite aho uhuriye no kubandwa no guterekeza, ukanagira indi migenzo y’imyuka mibi iwushamikiyeho.

Ati “Yambwiye ko iyo tumaze gutanga imyirondoro, amazina n’ibiranga umuntu, hari abashinzwe kubikoresha mu buryo bw’imigenzo n’imihango yo gutongera yo muri Koreya. Bigira ingaruka ku mitekerereze y’umuntu bityo akaba yabaho ameze nk’utacyikoresha ahubwo ayoborwa na bo.”

Inyigisho za Shincheonji zigera n’aho abayoboke babuzwa gushakana n’abo badahuje imyemerere.

Umwe mu bariyobotse ariko bakaza kurivamo yavuze ko mu myaka irindwi yamazemo, icyamuteye ubwoba ari ukubwirwa ko abayoboke bakuramo inda z’abana bavutse ku bashakanye batari Shincheonji bombi.

Yakomeje ati “Muri byinshi twigishijwe, kimwe mu byanteye ubwoba ngafata n’icyemezo cyo kubivamo ni ukuntu batwigishaga ko kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu tugomba guhura na Pasiteri Lee Man-hee, ko nta yindi nzira y’agakiza uretse kumwizera.”

Avuga ko agitangira izi nyigisho yahagaritse akazi yakoraga kugira ngo abashe kubona umwanya kuko uwasibaga inshuro eshatu yirukanwaga burundu.

Kugeza ubu, abasigaye muri iri dini barimo kubera umwuka w’ubwoba, bategereje ko uwo bakurikiye babwirwa ko atazapfa (Lee Man-hee) azabaho by’iteka.

  Shincheonji hari ibihugu yakandagiyemo yamaganirwa kure

Mu 2016, ubwo Shincheonji yatangizwaga mu Bwongereza, Diyosezi ya London yasohoye itangazo ryo gukumira iri dini no guhamagarira abanyamadini kuba maso kubera impungenge babonaga mu myemerere yaryo.

Muri Mutarama 2021, Lee Man-hee yavuzweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitewe no guterana kw’abayoboke be mu buryo bucucitse.

Aya makuru bayahishe mu gutinya ko Isi yamenya ko hari abayoboke bo muri idini ye bapfuye kandi abizeza ko batazapfa.

Iki kirego kandi cyakurikiwe n’ikindi cyaha cyamuhamye cyo kunyereza miliyari 5.6$ no kubangamira ibikorwa rusange birimo kwaka abayoboke amafaranga, kubabuza gukora cyangwa kwiga, akatirwa imyaka itatu y’igifungo ariko aza guhabwa insimburagifungo.

Bamwe mu baturage bo muri Koreya y’Amajyepfo bakunze kugaragara mu mihanda berekana ibyapa biriho amagambo aburira abantu ko imyemerere y’iri dini ipfuye no kumenyesha abantu amayeri n’ibinyoma bakoresha mu gushaka abayoboke.

Abayoboke b'iri dini bafite imyemerere n'imyizerere idasanzwe
Pasiteri Lee Man-hee wiyita ‘Uwunganira Imana (God’s advocate)’ uyoboye Shincheonji, ni we abantu bagomba kwizera nk’inzira ibaganisha mu Ijuru
Shincheonji Church of Jesus (SCJ) ikorera mu bwiru bukomeye, yatangirijwe muri Koreya y’Epfo muri Werurwe 1984
Zimwe mu nyigisho zigishwa muri Shincheonji

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .