00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urunturuntu mu Itorero Angilikani kubera abatinganyi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 Ukuboza 2022 saa 08:47
Yasuwe :

Ingingo yo guha umwanya abaryamana n’abo bahuje ibitsina ndetse n’abatishimiye imiterere y’ibitsina byabo, LGBTQ, yazamuye umwuka mubi mu bagize Itorero Angilikani, aho abatabikozwa bavuga ko ari ukwimakaza imbaraga za sekibi.

Ni ibintu bikomeje kujya ahabi ku buryo uruhande rw’abatemera abatinganyi ruvuga ko Itorero niriramuka ryemeje ko bahabwa umwanya cyangwa bakemererwa kurisezeraniramo, bazahitamo kwitandukanya na ryo.

Guha umwana abo muri LGBTQ bimaze imyaka myinshi byigwaho muri iri torero, ariko ubu byafashe indi ntera, aho abo mu bice bya Aziya na Afurika batabikozwa.

Byatumye ubuyobozi bw’Itorero mu Isi bubura aho kubogamira cyane ko abatumva ibintu kimwe bose ari abizera baryo.

Umuyobozi mukuru wa Angilikani mu Isi, Justin Welby, yasabye abizera kunga ubumwe bagasaba ko n’abaryamana bahuje ibitsina bakwihanganirwa kuko ngo nabo batarwanya ubutumwa bwiza.

Uku kwicamo ibice kwakajije umurego nyuma y’Inama rusange yabereye i Lambeth mu Bwongereza, inama iba rimwe mu myaka 10 igahuza abo mu bihugu 165 Itorero rikoreramo.

Ni inama bwa mbere yatumiwemo abaryamana bahuje ibitsina, ingingo itarumviswe kimwe ku bagize itorero kuko yazanye umwuka mubi ushobora no gutuma ricikamo ibice.

Religion News yanditse ko bijyanye n’uko iyi nama yatumiwemo abatinganyi, abo muri iri Torero mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Nigeria na Uganda batayitabiriye mu kubahiriza ibyemezo byafashwe mu 1998.

Ni ibyemezo bitemera gusezeranya abahuje ibitsina.

Kugeza ubu amakuru avuga ko abo ku ruhande rutemeranya n’uko abo muri LGBTQ basezeranywa muri Angilikani ndetse bakaba banagira indi mirimo bahabwa muri iri Torero, bateganya guhurira mu nama i Kigali muri Mata umwaka utaha mu kurebera hamwe icyakorwa.

Muri Nigeria ho, abayobozi b’iri Torero bavuga ko mu gihe hakwemezwa ko abaryamana bahuje ibitsina bagomba gusezeranira muri iri Torero, bazahita bitandukanya naryo burundu.

Babishingira kukuba iri Torero ku rwego rw’ Isi riherutse kugira Rev. David Monteith, umuyobozi wa Katedarari ya Canterbury, icyicaro gikuru cya Angilikani kandi uyu yarahoze muri LGBTQ kuva mu 2008, bakavuga ko bitari bikwiriye.

Umuyobozi wa Diyoseze yo mu Majyaruguru ya Ibadan muri Nigeria, Williams Aladekugbe yabwiye Associated Press ko imiryango y’abaryamana bahuje ibitsina itubahiriza ibyo Imana isaba ndetse ko ari iya sekibi , “kubinjiza mu Itorero bizatuma tudasengana nabo ukundi.”

Ati “Niba badahimbaza Imana nk’uko tubikora, niba batizera Imana twizera, nibareke dutandukane dukomeze inzira yacu.”

Kugeza ubu Itorero Angilikani ntiriremeza byeruye ko rizajya risezeranya abaryamana bahuje ibitsina.

Gusa amwe mu mashami y’iri Torero mu bihugu bitandukanye nka Brésil, Canada, Nouvelle-Zélande, Ecosse, Leta zunze Ubumwe za Amerika na Wales yo yamaze kwemeza politiki yo kubemera no kubaha umirimo mu Itorero.

Umuryango uhuza Abangilikani bo mu Majyepfo y’Isi, GFSA na wo uri mu badashyigikiye ko LGBTQ yahabwa umwanya mu Itorero.

Umuyobozi wawo, Justin Badi wo muri Sudani y’Epfo, avuga ko “Itorero rimaze igihe rigendera ku bitekerezo by’abo mu Burengerazuba bw’Isi.”

Akomeza avuga ko ibitekerezo byabo bitumvwa ngo bibe byagenderwaho, akabifata nk’agasuzuguro bityo ko bagomba kugira icyo bakora.

Mu gihe abatemera ko abaryamana bahuje ibitsina bakwemerwa mu Itorero bari biteze ko Welby na we ajya ku ruhande rwabo, mu Nama ya Lambeth byahabanye n’ibyo batekerezaga kuko uyu muyobozi yavuze ko na bo bemera Imana, yewe ko atari abahakanyi.

Ati “Ntabwo bakakana Yesu. Ntibirengagiza ubutumwa bwiza ariko bafite uko bafata ibintu ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bitandukanye n’uko abandi babifata”

Abangilikani bo mu Rwanda na bo ntibabikozwa

Uretse abo muri Nigeria ndetse n’abo muri GSFA batahwemye kugaragaza ko LGBTQ idakwiriye guhabwa imirimo mu Itorero, Alexis Bilindabagabo wo muri Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, na we ntiyemeranya n’icyemezo cyo guha umwanya uryamana n’uwo bahuje igitsina.

Ati “Kubera ko ab’intege nke batabasha guhagarara ku ruhimbi, umutinganyi ashobora kuyoborwa ariko ntagomba kuyobora abandi.”

Nubwo avuga atyo, abaharanira uburenganzira bw’abaryamana n’abahuje ibitsina bavuga ko abakuriye amatorero ya Angilikani muri Afurika bagendera ku mico ya kera ku buryo badakozwa ibyo kuryamana ku bahuje ibitsina, ibintu bafata nk’imyumvire ya kera.

Mugisha Frank uhagarariye abaryamana bahuje ibitsina, yavuze ko “muri Uganda abayobozi ba Angilikani ari urugero rwiza rw’ubuyozi butorohereza abo muri LGBTQ.”

Mugisha avuga ko impamvu aba bayobozi bataborohereza ari ukubera ko bashobora gutakaza umubare w’abizera, cyane ko abenshi baratumva aba bantu neza.

Ku rundi ruhande ariko, Afurika y’Epfo ni igihugu mu bitari byinshi bya Afurika byashyizeho amategeko arengera abaryamana bahuje ibitsina, cyane ko Itorero Angilikani ryo muri iki gihugu ryakunze guharanira uburenganzira bwabo binyuze kuri Archbishop Desmond Tutu wayoboye iri torero.

Mu nama izabera mu Rwanda hazareberwa hamwe impamvu ubuyobozi bw’Itorero Angilikani budashyira imbaraga mu kurinda ijambo ry’imana binyuze mu kudaha umwanya abatinganyi.

Ni inama izayoborwa n’abo mu Nama ihuza Abangilikani bo ku Isi izwi nka Gafcon izaba irimo abasenyeri bo muri Nigeria, u Rwanda, Uganda n’abandi.

Nta muntu n’umwe uzaturuka ku cyicaro gikuru cya Angilikani giherereye mu Bwongereza uzitabira iyi Nama.

Ni inama izabanzirizwa n’indi izaba muri Gashyantare, aho ubuyobozi bukuru bwa Angilikani buzaba bwiga ukuntu ababana bahuje ibitsina bahabwa umwanya, ndetse biteganyijwe ko ku nshuro ya mbere bashobora kuzezeranywa.

Abagize LGBTQ basaba guhabwa uburenganzira bwose mu Itorero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .