Anglican Communion ni inama y’abayobozi bakuru b’amatorero ya Angilikani mu Isi iba buri myaka ibiri, aho iy’uyu mwaka yabereye i Roma mu Butaliyani.
Nk’uko bisanzwe Musenyeri wa Canterbury, itorero rifatwa nk’Icyicaro cy’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Justin Welby yari yatumiye amatorero yose n’abo muri GAFCON.
Ni inama yari igamije kuganirirwamo ingingo zitandukanye bijyanye n’uko iri huriro ryatahiriza umugozi umwe, ariko bakagirana ikiganiro cyihariye n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.
Icyakora kwitabira kwa GAFCON byari bigoye, cyane ko uyu muryango ubarizwamo amatorero aherutse kugaragaza ko atakiri mu nzira imwe n’iry’u Bwongerereza n’andi bivugwa ko atubahiriza inyigisho za Bibiliya zirimo no guha ishingiro ubutinganyi.
Mu itangazo iri huriro ryashyize hanze ku wa 02 Gicurasi 2024 rigaragaza ko mu gihe aba basenyeri bari i Roma, Papa Francis yabagiriye inama yo kuganira bitomoye ku bitandukanya ayo matorero ya Angilikani bigakemurwa.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika kandi yabagiriye inama ko bagomba kubahana, bagafashanya mu bwumvikane hagambiriwe gushyira imbaraga mu kwimakaza indangagaciro za gikirisitu zishingiye ku bumwe n’amahoro.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, uyu muryango wavuze ko nubwo bahawe ibyo bitekerezo na Papa Francis, iyo nama ititabiriwe n’abayobozi b’amatorero agize umubare munini w’iri huriro.
GAFCON igaragaza ko abayobozi bakuru b’amatorero bagera kuri 12 batibigeze bitabira iyo nama, igaragaza ko abo batitabiriye bahagarariye amatorero 30 muri 42 yemewe na ririya huriro.
Yagaragaje ko amatorero Angilikani ya Nigeria, Uganda na Sudani y’Epfo abarwa nk’amatorero manini ku Isi, abayahagarariye batigeze bitabira “bivuze ko abo bitabiriye ari bo bake, bashoboka kuba bahagarariye 30% by’Abangilikani bose mu Isi.”
Iti “Itangazo ryashyizwe hanze ntiryigeze rishyira umucyo ku byagaragajwe nko gutegura inama idaha ikaze abagize ihuriro bose cyangwa ngo risobanure impamvu abayobozi b’ayo matorero bahisemo kutitabira. Ukuri ni uko abenshi mu bataritabiriye ari abo muri GAFCON n’abo mu matorero yo mu Majyepfo y’Isi (Global South Fellowship of Anglican Churches, GSFA) ndetse si ibintu byaje nk’impanuka ahubwo byakozwe ku bushake.”
GAFCON igaragaza ko nubwo amatorero ayigize ahora yifuza iterambere ry’iri huriro, yahisemo kutitabira bijyanye n’ibyemezo byafashwe mu nama ya GFCON iherutse kubera mu Rwanda, aho uyu muryango wiyemeje kwitandukanya na Canterbury n’andi matorero ku bwo kutubahiriza ibyo Bibiliya yigisha.
Iti “Uko gucikamo ibice kwakomeje gufata indi ntera mu myaka 25 ishize. Gutandukira ku bijyanye no kwimakaza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga kwakomeje kwiyongera kabone nubwo habayeho impuruza nyinshi ariko bikananirana.”
Uyu muryango uzi neza ko kunga ubumwe ari byo Imana ishaka cyane ko abasenga Imana imwe bakwiriye kuba bamwe ariko ukerekana ko ubwo bumwe butari uburaho gusa ahubwo ari ubwubaha Ijambo ry’Imana nk’uko bigaragara mu bitabo bitandukanye bigize Bibiliya.
Itangazo rigaragaza ko nubwo muri iyo nama haganiriwe ku ngingo zitandukanye zijyanye no kuzana impinduka muri iri huriro, ibyo bidahagije ngo ibibazo bikomeje gucamo ibice amatorero arigize bikemurwe.
GAFCON yerekana ko ibyo bibazo bishobora gukemurwa n’impinduka mu myigishirize n’imyizerere mu iyobokamana, amatorero yiyemeje gutandukira ibyo Bibiliya yigisha akihana akagaruka ku rufatiro kuko “kwihana ari byo bizatuma icyacitse cyongera gusubirana.”
Mu myaka mike ishize Itorero Angilikani ryakunze kutumvikana cyane ku ngingo zitandukanye kenshi zishingiye ku guha ishingiro abaryamana bahuje ibitsina.
Arkidiyosezi ya Canterbury yakoze inama n’Abasenyeri bayo, bemeza ko abaryama bahuje ibitsina nibazajya bava gushyingirana mu mategeko (cyane ko mu Bwongereza byemewe) nk’itorero bazajya babaha umugisha, ariko bo ntibabasezeranye cyangwa ngo bemerere abapasitori kubashaka.
Ni icyemezo cyarakaje abasenyeri benshi muri Angilikani, bamagana Musenyeri Justin Welby n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, ashinjwa guca ukubiri n’inyigisho zisanzwe, zigena ko ugushyingiranwa kwemewe ari ukuba hagati y’umugabo n’umugore.
Abepisikopi bo muri Angilikani badashyigikiye iyi nkubiri babarizwa muri GAFCON bateraniye i Kigali bemeza kwitandukanye na Canterbury mu gihe iri torero ryo mu Bwongereza ritaba ryihannye ngo risubire ku rufatiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!