Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahurije abagize izi komisiyo mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Kamena 2024.
Padiri Irakoze Hyacinthe uyobora iyi komisiyo muri Diyosezi ya Cyangugu yatangaje ko abayobozi bo muri Kiziliya ku mpande zombi bakwiye kubera ibi bihugu by’ibituranyi icyitegererezo mu mibanire y’amahoro.
Uyu musaseridoti yagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda na RDC bitabanye neza, Kiliziya Gatolika ikwiye kuba ikiraro gihuza abatuye muri ibi bihugu. Ati “Nubwo hari uyu mwuka, abatuye mu bihugu byombi bunze ubumwe.”
Umuyobozi wungirije wa CDJP muri Diyosezi ya Bukavu, Arsène Lumpali, yagaragaje ko iyi nama ikwiye guha isomo abashaka kwenyegeza umubano mubi w’ibihugu byombi, kubana neza ari cyo gikenewe kurusha intambara.
Iyi nama ihuza abihaye Imana bo mu Rwanda no muri RDC ikurikiye indi y’ihuriro ry’Abepisikopi mu karere ka Afurika yo hagati (ACEAC) yabereye i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Mutarama 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!