Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) wabaye umuhanuzi w’ikimenyabose ku mugabane wa Afurika, yashinjwe ibyaha birimo gusambanya abayoboke be no kubakorera iyicarubozo nyuma y’imyaka ibiri apfuye.
Ni ibyagaragajwe mu nkuru icukumbuye yakozwe na BBC yatangaje ko imaze imyaka ibiri ikora ubucukumbuzi kuri uyu muhanuzi wakomokaga muri Nigeria, ikaba yarabonye ibimenyetso by’abayoboke b’itorero SCOAN (Synagogue Church Of All Nations) yakoreye ibi byaha.
Ubwo yagaraniraga n’umuyoboro wa YouTube wa Iyobokamana TV, Bishop Dr Rugagi yanenze bikomeye umunyamakuru wakoze iyi nkuru icukumbuye, agaragaza ko yakabaye yarayikoze uwo yayikozeho akiriho niba koko ibyo avuga ari ukuri.
Ati “Uyu mwanya nta muntu uri buzure TB Joshua avuge ngo hari abakobwa wateye inda, dore hari abo wibye, dore ahantu wasenye dusobanurire. Ubuse BBC iraza gushaka nde? TB ntabwo ahari ngo avuge ngo ’Bavandimwe nakoze amakosa, nimumbabarire’. Ibyo biragarukira he?"
“Ni nko kuvuga ngo twungukire mu kuba nta muntu uhari wo kutuvuguruza. Nibashake bavuge ngo yasize abana 800. Ni nde wo kubavuguruza? Hari uwo bafata ADN se? ariko umuntu uhari bashobora kumujyana mu rukiko. None se barajya gucukura aho ari? Bishatse kuvuga ngo icyo umuntu wese ashaka kumuvugaho nonaha afite uruvugiro kuko ugaragaza ukuri nta we uhari.”
Yavuze ko bigoye gucira urubanza umuntu udahari, yemeza ko uwabikora na we yaba adatekereza neza.
Bishop Dr. Rugagi yavuze ko nta wamenya neza ibivugwa niba ari ukuri cyangwa atari ukuri kuko nyirubwite adahari ngo yivuganire bityo ko uwo munyamakuru wa BBC nta bunyamwuga afite.
Ati “Birashoboka ko byaba byarabaye akiriho mu ntege nke ze, ariko umuntu atakiriho biragoye, binateye agahinda kumuvugaho, nta bupfura burimo, n’uwo munyamakuru wa BBC nta bwo ari umunyamwuga.”
Yongeyeho ati “Ntabwo byamunaniye gukora iyo nkuru TB Joshua akiriho, umuntu wahereye ivugabutumwa mu myaka myinshi ishize na BBC imaze imyaka ibihumbi iriho. Yego wenda uyu munyamakuru ashobora kuba yarahuye n’abantu babiri, batanu cyangwa 10 ariko nibashake babe 100 bamubwira ntabwo mbizi …Ntabwo ari gukora inkuru kubera ibyabaye kuri TB Joshua ahubwo ari gukora inkuru igamije gusenya, guca intege, kuvanaho imyizerere kuko ni umuyisiramu. Ntabwo ari impuhwe afite kubera itorero rya kirisitu ntabwo duhuje imyizere.”
Yavuze ko bishoboka ko abantu batanze ubuhamya mu bintu bigamije gusebya umurimo wa TB Joshua baguzwe kuko icyo buri wese yashaka kugeraho cyamushobokera mu gihe ashaka kwangiza ubuzima bw’umuntu.
Yasabye abakirisitu n’abantu bakijijwe kuba maso kuko bageze mu gihe cy’iminsi y’imperuka bityo bakarushaho gukomera.
Ati "Niba hari umuntu ushobora kugushwa n’inkuru ya BBC, ntabwo ari umukirisitu ndakurahiye. Kuvuga ngo wava mu byizerwa n’umuntu utakiriho iryo juru ntiwaryinjiramo.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!