00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa UAE mu Rwanda yagaragarije abiga muri ESSI inyungu z’ubworoherane bw’amadini

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 12:46
Yasuwe :

Ambasaderi Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtani yasabye abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Islamic Secondary School for Sciences (ESSI) kuba umusemburo w’ubworoherane mu muryango Nyarwanda, birinda amacakubiri ayo ariyo yose yakomoka ku madini.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga ikigo cya ESSI kiri mu murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.

Mu ruzinduko rwe muri iki kigo, Amb. Alqahtani yasuye ibikorwa bitandukanye muri iki kigo harimo laboratoire za mudasobwa na laboratoire za siyanse n’ibindi, mbere yo gusabana n’abanyeshuri, abarimu no kubaganiriza ku murage Abarabu bafite wo kwihanganirana, gushyigikirana no kubana neza hagati y’amadini atandukanye ari muri ibi bihugu.

Ambasaderi wa UAE kandi yahembye umunyeshuri witwaye neza, amugenera mudasobwa igendanwa.

Amb. Alqahtani yagarutse ku gisobanuro cyo kwihanganirana n’ubworoherane aho yavuze ko ari umuco mwiza utuma amahoro ashoboka .

Yavuze ko bijyana no kumenya uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure agomba kugira bw’ibanze.

Ati “Umuco wo kwihanganirana ntabwo wagerwaho ugitererana bagenzi bawe cyangwa se ukomeza kubaca intege ku bitekerezo byabo, ahubwo bisobanura ko umuntu afite uburenganzira bwo gukurikiza ibyo yemera kandi akemera ko abandi nabo bakurikiza ibyo bemera.”

Yashimangiye kandi ko amadini atandukanye atagomba kugirana amakimbirane , ahubwo ko bagomba kuyoboka ikiraro gihuza abantu aricyo kubana neza.

Amb. Alqahtani yavuze ku budasa bw’igihugu cye mu guteza imbere amahoro, guhuza imico itandukanye ndetse n’imibanire myiza mu bihugu birenga 200 birimo amadini atandukanye kandi buri dini rikomeye ku rwego rwaryo.

Nubwo Islam ariyo dini yiganje mu gihugu cye, Alqahtani yatangaje ko andi madini ahabwa umudendezo akwiriye mu kwereka amahanga yose ko uwo muco ugomba gukwira Isi yose.

Ku wa 4 Gashyantare 2019, muri UAE habaye uruzinduko rw’amateka rwa Papa Francis i Abu Dhabi, umurwa mukuru wa UAE akaba ari nawe wabaye Papa wa mbere ubasuye.

Amb. Alqahtani yavuze ko igihugu cye cyasanze nta buryo amadini akibarizwamo yabana mu mahoro, hatabayeho ubwumvikane n’ubworoherane.

Mu ntambwe zatewe na UAE hashyizweho ahantu hahuriyemo amadini yose yiswe ‘Abrahamic House of Fraternity’.

Amb. Alqahtani yakomeje atangaza ko inzu ya ya Abrahamic House of Fraternity izagaragaramo rusengero ku madini yose uko ari atatu ariyo; umusigiti, Kiriliya hamwe n’isinagogi.

Bigamije gushushanya ubumwe bw’amadini yose n’uburinganire kuri yo. Iyi nzu kandi izaba ishushanya aho ayo madini ahuriye ndetse no ku itandukaniro ryayo hagendeye ku mico akurikiza.

Aha hantu kandi hazajya hakora nk’ahantu ho gusengera ku madini ndetse hari n’umwanya w’amaserukiramuco, gahunda zindi z’amadini, inama z’amadini ndetse n’ibiganiro hagati y’amadini yose.

Abdellatif Aouid, Umuyobozi mukuru w’ikigo ndangamuco cya kisilamu yashimiye Amb. Alqahtani kubw’uruzinduko anashimira UAE ku nkunga ikomeza gutera iki kigo.

Yagaragaje ko iki kigo ndangamuco cya Islam ari imbuto z’ubufatanye hagati ya Libya, UAE na Guverinoma y’u Rwanda. Yongeraho ko ESSI iteza imbere indangagaciro zo kwihanganirana aho yinjiza abarimu kandi ikanigisha abanyeshuri nta vangura iryo ari ryo ryose ribayeho.

Abanyeshuri kandi bashimye iyi ntumwa kuba yabahaye ikiganiro gishimishije kandi biyemeza kuzarangwa no kwihanganirana mu buzima bwa buri munsi.

Ambasaderi wa UAE Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtani yasuye ibice bitandukanye by'ikigo
Amb. Alqahtani (Iburyo) ari kumwe n'umuyobozi wa Islamic Cultural Center Nyamirambo (Ibumoso)
Abanyeshuri biga muri ESSI baganirijwe ku kamaro ko kwimakaza amahoro no kwihanganirana
Ambasaderi Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtani yasobanuriye abanyeshuri uko amahoro yimakazwa mu madini muri UAE
Ambasaderi Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtani yasuye inzu abanyeshuri bigiramo ibya Siyansi
Ambasaderi Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtani yasuye inzu abanyeshuri bigiramo iby'Ikoranabuhanga
Umunyeshuri wize neza kurusha abandi yahembwe mudasobwa
Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtani aganiriza abanyeshuri ba ESSI
Ambasaderi Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtani yasobanuriwe ibikorwa byose bya ESSI
Abanyeshuri basabwe gushyira imbere ubworoherane bw'amadini aho bari hose
Abanyeshuri ba ESSI bishimiye inyigisho bahawe na Ambasaderi Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtani
U Rwanda, UAE na Libya bisangiye gufasha iterambere rya ESSI Nyamirambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .