Mu itangazo ryasohowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim kuri uyu wa Gatanu, yamenyesheje abayislamu n’Abanyarwanda muri rusange "ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kizatangira ejo ku wa Gatandatu tariki 2/04/2022."
Yakomeje ati "Ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’abayislamu mu Rwanda buboneyeho umwanya wo kwifuriza abayislamu kuzagira igisibo cyiza cyuje umugisha."
Ni igisibo kigiye gutangira mu gihe haheruka gufatwa icyemezo cyo gukumira urusaku hagati y’amasaha ya saa yine z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, cyahagaritse indangururamajwi mu gihe cy’umuhamagaro wa Adhan wibutsa abayislamu gusenga inshuro eshanu ku munsi.
Mu gihe cy’igisibo umuhamagaro wabaga saa cyenda n’igice z’ijoro abantu bakabyuka bakarya, ukongera saa kumi wibutsa gusoza amafunguro.
Igisibo cya Ramadan ni ukwezi gutagatifu ku bayisilamu aho biyiriza, bagahurira mu masengesho bakanasangira amafunguro ku mugoroba, ari nako bakora ibikorwa by’urukundo.
Igisibo gisozwa n’umunsi mukuru w’igitambo, Eid al-Fitr.
🚨Itangazo riturutse mu buyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda | Communiqué from the Head Office of Rwanda Muslim Community.🚨 pic.twitter.com/Xo3dv0LxVs
— Rwanda Muslim Community (@islamrwanda) April 1, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!