00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakirisitu bishimiye kongera kwizihiza Pasika bari hamwe nyuma y’imyaka ibiri (Amafoto na Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 April 2022 saa 09:09
Yasuwe :

Abizera bakanemera ko Yezu [Yesu] Kirisitu yaje mu Isi kubacungura, bizihije kuri iki Cyumweru izuka rye, umunsi w’ibyishimo by’uko uwabambwe ku bw’ibyaha byabo yazutse akaba ari muzima.

Ibirori bizwi nka ‘Pasika’ byijihijwe ku Isi yose kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2022, aho hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, Abakirisitu bari bahuriye mu Nsengero na Kiliziya, bishimira ko Yezu ari muzima.

Ni ibintu byaherukaga mu myaka ibiri ishize kuko mu 2020 na 2021, Umunsi Mukuru wa Pasika wagiye wizihizwa insengero zifunze, abantu batemewe guteranira hamwe kubera amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ku Bakirisitu, Pasika ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane aho baba bizihiza izuka rya Yesu/Yezu Kirisitu wabapfiriye, benshi bizera ko babariwe ibyaha byabo.

Abakirisitu bagaragaje ko bishimiye kongera kwizihiza uyu munsi bari hamwe cyane, bafatanya gushima Imana yaboherereje umucunguzi.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko Pasika ari umunsi ukomeye ku buzima bwabo kandi ko banejejwe no kuba bongeye kuwizihiza bari kumwe.

Umukirisitu wo kuri Regina Pacis, Kubana Philbert, yagize ati “Pasika isobanuye byinshi kandi byiza Kiliziya Gatolika. Twizihiza umunsi wa Pasika nk’izuka rya Yezu Kirisitu, by’umwihariko uyu mwaka turishimye bidasanzwe ko umwaka ushize ntabwo twayizihije kandi twarabyifuzaga uyu mwaka turashima Imana cyane kuko ntibisanzwe.”

Nyirahabimana Emmerita wo muri Zion Temple Gatenga, yagize ati “Pasika isobanuye ko Yesu ari muzima, natwe tugomba kubaho kubera ko ari muzima. Uyu munsi byanshimishije kuko hari hashize igihe tudasabana none Covid-19 yaragabanutse numvise ari byiza kuri njye.”

Ibi babihuje na Gahongayire Chantal, wavuze ko uyu munsi ari ibyishimo bikomeye kandi ko banejejwe no kuba Yezu yazutse bakabasha kubyizihizanya hamwe.

Ati “Impamvu twishimye uyu munsi ni uko twasabanye cyane, Pasika turayizihiza kuko Yesu yabambwe ku musaraba ababaye ari twe ari kutwitangira.”

Ubutumwa bwatanzwe ku Munsi Mukuru wa Pasika, bwibanze ku kugira urukundo, kubabarira n’ubwerekeye isanamitima kuko ibyo byose Yezu/Yesu yabinyuzemo kugeza atsinze urupfu.

Padiri Mukuru wa Cathedrale St Michel, Consolateur Innocent, yavuze ko Pasika ari umunsi ushushanya ibyishimo bityo abakirisitu na bo bakwiye kwitwara nka Yezu, haba mu gukunda Imana no kuyisenga ndetse no mu migirire ya buri munsi.

Ati “Umukirisitu aba agomba kwitwara nka Yezu Kirisitu, iyi si turimo irimo amagorwa menshi, irimo ibishuko byinshi, irimo ibigusha byinshi ariko Kirisitu yarabinaniye ati ‘mbahaye urugero kugera ku giti cy’umusaraba yarageragejwe ariko aratsinda’, azuka rero agira ati ‘mugire amahoro ntimukuke umutima, mundebereho, ninjye nzira ukuri n’ubugingo’.”

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yabwiye abakirisitu bari bateraniye muri Paruwasi ya Nyarugenge ko Pasika ishushanya isozwa ry’urugendo rwo gucungura abantu Yesu yari yaratangije.

Yagize ati “Uyu ni umunsi w’umunezero ku itorero, ni ibyishimo, ni yo mpamvu dushaka kuganira ku mpamvu ikomeye dukwiye kunezerwa. Pasika yabaye gusoza urugendo Yesu yatangiye rwo gucungura umuntu kuko uru rugendo yarutangiriye mu Ijuru aramanuka aza mu Isi kuri Noheli tumubona avuka, ariko kuvuka kwe nabyo byari urugendo rwo kuducungura.”

Mu butumwa bwa Pasika bugenewe Abakirisitu Gatolika n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yibukije ko ari umunsi w’ibyishimo ndetse asaba abantu kwitabira misa aho kuyumvira kuri radio na televiziyo.

Pasika ni umunsi ukomeye ku bakirisitu bo mu matorero n'amadini atandukanye
Muri Zion Temple Gatenga abakirisitu bari benshi bagiye kwizihiza Pasika
Abayoboke ba Kiliziya Gatolika na bo bizihiza Pasika buri mwaka
Ni umunsi wo kwishimira kuzuka Yesu
Muri St Michel abakirisitu bari benshi biteguye kwizihiza umunsi Yezu yazutseho
Pasika aba ari umwanya mwiza ku miryango wo kongera kwegerana n'Imana
Padiri kuri Paruwasi ya Regina Pacis atura igitambo cya misa
N'abakuze na bo bateye intambwe yo kwizihiriza Pasika mu rusengero
Ni bwo bwa mbere kuva Covid-19 yakwaduka abakirisitu bahuriye hamwe bizihiza Pasika
Kuri Regina Pacis habaye n'umubatizo
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yitabiriye misa yo kuri St Michel
Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo gukaraba neza intoki n'amazi n'isabune aracyakurikizwa ku nsengero na kiliziya
Pasika yizihijwe mu buryo budasanzwe
Abantu b'ingeri zose bitabiriye misa ya Pasika
Abakaraza bari babukereye ku kiliziya bishimira Pasika
Pasika mu kuyizihiza bamwe bajya no guhaha amafunguro atandukanye y'umunsi mukuru
Mu Isoko rya Kimironko ibikorwa by'ubucuruzi byakomeje nk'ibisanzwe

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Shumbusho Djasiri

Video: Muneza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .