00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bizihije uwa Gatanu Mutagatifu nyuma y’imyaka ibiri bidashoboka (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 April 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ibiri icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, Abakirisitu Gatolika bongeye kwizihiza uwa Gatanu Mutagatifu ubanziriza Pasika bari mu nsengero.

Uwa Gatanu Mutagatifu ufatwa nk’umunsi ushushanya igihe Yezu yapfiriye ku musaraba ugahabwa agaciro n’abakirisitu bemera Pasika by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika.

Kuri uyu munsi kandi hakorwa umutambagiro mutagatifu ugamije kwibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu. Muri ibi bikorwa, Antoine Cardinal Kambanda yifatanyije n’abakirisitu mu muhango wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali.

Ubusanzwe ku gicamunsi haba hateganyijwe isengesho ridasozwa no gusaba umugisha nk’uko biba bisanzwe.

Ni ubwa gatatu Pasika igiye kwizihizwa icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi nubwo kuri iyi nshuro kiri kugenza make mu bice bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Uyu munsi wa Gatanu mutagatifu wari witabiriwe n'abatari bake
Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda nibwo uwa Gatanu Mutagatifu wizihijwe mu kiliziya
Indirimbo zihabwa umwanya kuri uyu wa gatanu ziba zifite ubutumwa bwihariye bugaragaza inzira y'ububabare bwa Kirisitu n'izuka rye
Abakirisitu basabwe kurangwa n'urukundo
Abakirisitu baba basabwa gutaha bucece kandi bazirikana urukundo rw'Imana
Abagabo bagize ibyo basaba Imana kuri uyu munsi
Basabye Yezu kubaruhura imitwaro ibaremereye ishushanywa n'umusaraba
Urubyiruko ruba rwafashe umwanya muri iki gikorwa cyo kuzirikana ububabare bwa Yezu
Padiri Innocent Consolateur ageze ubutumwa ku bakirisitu bari bateraniye muri St Michel
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kurangwa n'urukundo
Buri wese asabwa kugira umutima uca bugufi muri ibi bihe
Abihaye Imana basabye abakirisitu kurangwa n'urukundo no kwicisha bugufi
Ubwo Antoine Cardinal Kambanda yaturaga igitambo cya Ukarisitiya

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .