Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ry’uyu mwaka wa 2024 rizabera hirya no hino mu gihugu guhera ku itariki ya 14 Kamena 2024, kugeza muri Kanama. Rifite umutwe uvuga ngo “Dutangaze Ubutumwa Bwiza”.
Biteganyijwe ko iryo koraniro rizajya rihuriza hamwe abantu benshi mu makoraniro 55 azabera ahantu 27 hirya no hino mu gihugu guhera muri Kamena kugeza muri Kanama.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova François Régis yagize ati “Twishimiye kongera gukorana n’abayobozi mu gutegura ayo makoraniro yacu. Abantu benshi baba bategerezanyije amatsiko ayo makoraniro aba buri mwaka kuko baba bifuza kumva inyigisho zibafasha kubaho bishimye mu buzima bwabo. Tuzishimira kongera kumva inyigisho nk’izo mu ikoraniro ry’uyu mwaka.”
Muri iri koraniro hazifashishwa Video, ibiganiro na imbwirwaruhame zibanda ku makuru n’ubutumwa bwiza naho kuwa gatandatu hajye habaho umubatizo w’abifuza kuba Abahamya ba Yehova.
Imibare igaragaza ko abasaga miliyoni 13 bitabiriye amakoraniro 6000 nk’aya yabaye ku Isi hose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!