00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bizihije Eid al Adha, basabwa kurangwa n’urukundo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 June 2025 saa 09:04
Yasuwe :

Abayisilamu bahuriye mu bice bitandukanye by’igihugu bizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, bibuka uko Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamuha intama yo gutambamo igitambo.

Isengesho ryo kwizihiza Eid Al-Adha ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera Saa Kumi n’ebyiri z’igitondo ryitabirwa n’Abayisilamu benshi, kuko stade yari yuzuye.

Uyu munsi benshi bakunda kwita ’Ilayidi’, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye n’ibindi bikorwa bigamije gusangira n’abandi.

Minani Hemedi uri mu Bayisilamu bizihirije uyu munsi mukuru i Nyamirambo, yabwiye IGIHE ko kuri bo ari nk’umuganura, ko bawukoresha basabana n’abandi.

Ati “Ni umunsi Sogokuruza wacu, Intumwa Ibrahim yategetswe gutambaho igitambo, agiye gutanga umwana we aza guhabwa intama aba ari yo atanga. Abayisilamu rero aho bari basabwa kuza kubaga bahereye ku matungo magufi (ihene cyangwa intama) n’inka cyangwa ingamiya.”

Aya matungo aba arimo igice kimwe umuntu ashobora kurya we n’umuryango we, icyo agomba guha abaturanyi n’icyo agomba guha abatishoboye.

Uyu munsi wizihizwa mu minsi itatu ku buryo umuntu ashobora kubaga uwo munsi cyangwa ukurikiyeho, kandi abo asangira na bo baba abaturanyi ntarobanure ku myemerere cyangwa idini abarizwamo.

Sheikh Omar Suleiman Iyakaremye yavuze ko abayisilamu bizihiza uyu munsi bazirikana guca bugufi no kwimakaza urukundo bigiye kuri Aburahamu ubwo yemeraga gutamba umwana we.

Ati “Ubundi Aburahamu tumwigiraho amasomo menshi, arimo kugira umuryango no kuwuha agaciro. Amasomo ya kabiri ni ukubaha Imana mu buryo bw’ikirenga. Ubundi icyari kigambiriwe kuri Aburaham ntabwo kwari ugutamba umwana we ahubwo byari ukugerageza ukwemera kwe no guca bugufi by’ukuri.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko umunsi wa Eid Al Adha ari umwe mu minsi mikuru ikomeye mu idini ya Islam, abasaba kuwizihiza mu byishimo kandi barangwa n’urukundo.

Ati “Igitambo ni inyungu yo kwimakaza urukundo ariko ni n’ifunguro rifasha n’abatishoboye kugira ngo nabo bishimane n’imiryango yabo ku munsi w’ilayidi kuko ari umunsi w’ibyishimo.”

Yasabye abayisilamu kurangwa no kubaha Imana, kwitondera amategeko yayo, gukunda igihugu, guharanira kugikunda no kugiteza imbere.

Sheikh Sindayigaya yatangaje kandi ko nk’idini ya Islam mu Rwanda biteganyijwe ko habagwa inka 300 zatwaye arenga miliyoni 190 Frw zigahabwa abatishoboye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku rwego rw’igihugu igikorwa cyo kubaga igitambo cyabereye mu Karere ka Bugesera ku ibagiro rya Ntarama.

Yavuze kandi ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ukomeje ibikorwa bitandukanye bigamije kongera umubare w’abayoboke bayo bigaragara ko ukiri muto.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya, yagaragaje ko hari gukorwa byinshi mu kongera umubare w'abayisilamu mu Rwanda
Sheikh Sindayigaya Mussa yasabye abayisilamu kugira urukundo muri ibi bihe no kubaha Imana cyane
Abitabiriye basabwe gukomeza kurangwa n'imyizerere myiza
Kuri uyu munsi abayisilamu baba ari benshi
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori bya Eid al Adha
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ari kumwe na Gen Mubarak Muganga
Ababyeyi bari bajyanye n'abana babo
Kwinjira byari biteguwe neza ku buryo nta bantu batindaga ku miryango ya Stade
Ni umunsi witabirwa n'Abayisilamu bo mu ngeri zitandukanye
Ababyeyi nabo bari babukereye bitabiriye isengesho ryo kwizihiza Eid al Adha
Iri sengesho ryitabirwa n'ab'ingeri zinyuranye
Abitabiriye isengesho basabwe kurangwa n'urukundo no guca bugufi
Ubwitabire bwari hejuru, igice kimwe kigenewe abagabo ikindi kigenewe abagore
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar, (ubanza ibumoso) ari mu bayisilamu bitabiriye isengesho ryabereye kuri Kigali Pele Stadium
Abanyamahanga baba mu Rwanda b'abayisilamu nabo ntibacitswe n'isengesho

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .