Uyu mutoza yaherukaga mu Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu mu 2022, aho yari yayigezemo mu 2018 akanayihesha Igikombe cya Shampiyona mu 2020.
Icyo gihe yerekeje muri Sports-VC yo muri Uganda batwaranye Igikombe cya Shampiyona n’iki gihugu mu 2023 na 2024.
Uyu mutoza yagiye muri iyi kipe mu gihe ikomeje kwitegura irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 6 kugeza ku ya 8 Kamena 2025.

Mugisha Benon yasubiye muri REG VC yaherukagamo mu 2022

Mugisha Benon yari amaze iminsi Sport-VC yo muri Uganda

REG VC iheruka kwegukana umwanya wa gatatu muri Shampiyona
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!