Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 17 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2025 i Kampala muri Uganda.
Ryitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi ndetse mu bagabo n’abagore.
Mu 2023, ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda ryitabiriwe n’amakipe 16, aho ryegukanywe na Police VC mu bagabo na Pipeline WVC yo muri Kenya.
Muri uyu mwaka, Uganda izaryakira izatanga amakipe umunani arimo ane y’abagabo ariyo Sport-S, Nemostars, KAVC na UCU n’andi y’abagore Nkumba, Sport-S, Ndejje na KCCA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!