00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Uganda yahawe kwakira ‘Zone V’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 December 2024 saa 01:07
Yasuwe :

Uganda yahawe kwakira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba “CAVB Zone V Volleyball Club Championship 2025”.

Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 17 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2025 i Kampala muri Uganda.

Ryitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi ndetse mu bagabo n’abagore.

Mu 2023, ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda ryitabiriwe n’amakipe 16, aho ryegukanywe na Police VC mu bagabo na Pipeline WVC yo muri Kenya.

Muri uyu mwaka, Uganda izaryakira izatanga amakipe umunani arimo ane y’abagabo ariyo Sport-S, Nemostars, KAVC na UCU n’andi y’abagore Nkumba, Sport-S, Ndejje na KCCA.

Uganda yahawe kwakira CAVB Zone V Volleyball Club Championship 2025
Mu 2023, Police VC yegukanye iri rushanwa mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .