Mu bagore, Rwanda Revenue Authority yatsinze Police WVC amaseti 3-2, mu bagabo, APR VC itsinda Gisagara amaseti atatu 3-1, mu gihe na Police VC yabigenje uko imbere ya Kepler VC.
Umukino wa Rwanda Revenue Authority na Police WCV wari uhanzwe amaso cyane kuko amakipe yombi yahataniraga umwanya wa mbere.
RRA yatangiye neza itsinda iseti ya mbere ku manota 26-24, mu iseti ya kabiri, Police yimijiriyemo agafu iyitsinda bigoranye ku manota 31-29.
Ikipe y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yongeye gutsinda iya gatatu ku manota 27-25, Police nayo itsinda iya kane kuri 25-23. Amakipe yombi yanganyije amaseti abiri ku yandi bityo hashyirwaho iya kamarampaka.
RRA yitwaye neza iyitsinda ku manota 15 kuri 12 bityo itsinda umukino ku maseti 3-2. Iyi kipe yahise ishimanganira umwanya wa mbere kuko yatsinze Police VC bari bawuhanganiye.
Mu bagabo, n’aho byari ibicika mu mukino wa mbere wahuje Gisagara VC na APR VC.
Ikipe y’Ingabo yatangiye neza umukino itsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 18. Yatsinze n’iya kabiri amanota 25 kuri 17.
Gisagara VC itari hejuru muri uyu mukino, yatsinze iya gatatu ku manota 25 kuri 20. Ntibyatinze kuko APR yatsinze iya nyuma ku manota 26 kuri 24.
Umukino warangiye APR VC yatsinze Gisagara VC amaseto 3-1 (25-18, 25-17, 20-25, 26-24).
Hakurikiyeho undi mukino w’injyanamuntu wahuje Police VC na Kepler VC.
Kepler VC yatangiye neza umukino itsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 22. Police VC ntiyatinze kugaragaza ubukana kuko yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 18.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje kwitwara neza ibifashijwemo na Matheus Bettim itsinda n’iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 22 ya Kepler VC.
Iyi kipe yatsinze n’iseti ya gatatu ku manota 25 kuri 22. Muri rusange, umukino warangiye Police VC yatsinze Kepler VC amaseti 3-1 (22-25, 25-18, 25-22, 22-25).
Iyi mikino irakomeza ku wa Gatandatu muri Gymnase ya NPC Rwanda, aho Kigali Volleyball Club ikina na REG VC saa Kumi n’Imwe, mu gihe ku Cyumweru, KVC izongera gukina na East Africa University Rwanda.
Mu bagore, East Africa University Rwanda irakina na IPRC Huye, Wisdom ikine na APR WVC, mu gihe umukino usoza urahuza Kepler WVC irakina na Ruhango.
Ku Cyumweru, IPRC Huye izakina na Police WVC, Wisdom izakina na Rwanda Revenue Authority.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!