Iyi kipe yabatangaje ku wa Kane, tariki 19 Nzeri 2024.
Rukundo Bienvenue yasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Police VC, Mugisha Jean Sentere wasinye imyaka itatu avuye muri IPRC Musanze ndetse n’Umunya-Brésil, Matthaus Wojtylla Mesquita Campos wasinye itatu avuye muri Stiinta Exporari Baia Mare yo muri Romanie.
Iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ishize, uyu mwaka irakubita agatoti ku kandi yifuza Igikombe cya Shampiyona gifitwa na APR VC.
Ikipe ya REG VC yaguze abakinnyi batatu aribo Rukundo Bienvenue, Mugisha Jean Sentere na Matthaus Wojtylla.
Iyi kipe iri kwitegura Shampiyona izatangira tariki 18 Ukwakira 2024. pic.twitter.com/SsWyIujyv7
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 19, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!