Mangom yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, aho yiteguye gufatanya n’abandi bakinnyi ba Kepler VC kwitegura amarushanwa ari imbere.
Mu mwaka ushize ni bwo Kepler VC yatije uyu mukinnyi muri Club Olympique de Kélibia yo muri Tunisia, yifuza kumugumana ariko iyi kipe yo mu Rwanda igaragaza ko na yo ikimukeneye, dore ko anayifitiye amasezerano.
Kugeza ubu akaba azagaragara mu bakinnyi bazifashishwa na Kepler VC mu irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni irushanwa riteganyijwe kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 8 Kamena 2025.
Mangom ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri Kepler VC, agarutse nyuma y’uko ikipe ye ihaye akazi Jean Patrice Ndaki nk’Umutoza Mukuru.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!