00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Maguong Mangom yasubiye muri Kepler VC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 May 2025 saa 10:23
Yasuwe :

Kepler VC ikomeje urugendo rwo kwiyubaka, yamaze kwisubiza Maguong Mangom ukomoka muri Sudani y’Epfo, wari umaze umwaka umwe ayivuyemo.

Mangom yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, aho yiteguye gufatanya n’abandi bakinnyi ba Kepler VC kwitegura amarushanwa ari imbere.

Mu mwaka ushize ni bwo Kepler VC yatije uyu mukinnyi muri Club Olympique de Kélibia yo muri Tunisia, yifuza kumugumana ariko iyi kipe yo mu Rwanda igaragaza ko na yo ikimukeneye, dore ko anayifitiye amasezerano.

Kugeza ubu akaba azagaragara mu bakinnyi bazifashishwa na Kepler VC mu irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni irushanwa riteganyijwe kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 8 Kamena 2025.

Mangom ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri Kepler VC, agarutse nyuma y’uko ikipe ye ihaye akazi Jean Patrice Ndaki nk’Umutoza Mukuru.

Maguong Mangom ari mu bakinnyi bafasha Kepler VC gutsinda amanota menshi
Maguong Mangom agiye kongera gufasha Kepler VC
Maguong Mangom yari yaratijwe muri Club Olympique de Kélibia yo muri Tunisia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .