Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) byateguye iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani mu bagore n’andi umunani mu bagabo.
Wari umunsi wa gatatu ari na wo wa nyuma wabayeho imikino y’umwanya wa gatatu n’iya nyuma isoza iri rushanwa ryahariwe Intwari z’igihugu zizirikanwa buri tariki ya 1 Gashyantare.
Habanje kuba umikino w’umwanya wa gatatu mu bagore, aho Kepler WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-1 (21-25, 25-18-25, 19-25), mu gihe mu bagabo Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-0 (21-25, 18-25, 23-25).
Nyuma y’iyi mikino rwahise rwambikana hagati y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu bagore ndetse n’iya Polisi y’Igihugu. APR WVC yahise yinjira mu mukino neza yegukana iseti ya mbere ku manota 25-16.
Iya kabiri yegukanywe na Police WVC ku manota 25-19, iya gatatu itwarwa na APR WVC itsinze 25-23, iya kane iba iya Police WVC kuri 26-24, mu gihe iya nyuma yatwawe na Police WVC itsinze 15-10, ihita inatwara Igikombe.
Umukino w’umunsi ni uwahuje Kepler VC na REG VC zageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera APR VC na Police VC.
Kepler yari nziza muri uyu mukino yakoze ibishoboka byose iwutangira neza ndetse inatsinda amaseti abiri ya mbere ku manota 25-17 na 25-23. Iya gatatu yagombaga guhita iyihesha igikombe byihuse ntiyakunze kuko REG yavuye inyuma ikayegukana ku manota 25-23.
Iseti ya kane yari ikomeye kuri uyu munsi, yegukanywe na Kepler VC imaze gutsinda REG VC amanota 36-34, ihita inegukana Igikombe cy’Intwari cya 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Deo n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, bashyikirije ibihembo amakipe yitwaye neza muri iri rushanwa.
Amakipe yose yamaze gukina iri rushanwa agomba guhita atangira kwitegura Shampiyona ya Volleyball iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.




















































Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!