00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Irushanwa ry’Abasora neza rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 10:43
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ryateguye Irushanwa ryo gushimira Abasora neza ryiswe “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament”.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, riteganyijwe mu mpera z’icyumweru, tariki 19 na 20 Ugushyingo 2022.

“Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament” izitabirwa n’amakipe yose akina icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore.

Imikino ibanza yo mu matsinda izabera ku bibuga birimo Maison des Jeunes ku Kimisagara na Wellspring Academy iherereye i Nyarutarama.

Nyuma y’iki cyiciro, imikino ya ½ n’iya nyuma izabera muri BK Arena. Kwinjira ni Ubuntu.

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Paulin, yavuze ko iri rushanwa ritegurwa hagamijwe kwegera abakunzi b’imikino.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dukora ubukangurambaga kugira ngo n’abagiseta ibirenge bumve ko ari inshingano zabo gusora neza. Rinagamije gukomeza gushyigikira Volleyball muri rusange.’’

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yavuze ko iri rushanwa ryitezweho kongerera abakinnyi imikino myinshi.

Yagize ati “Ni irushanwa rifasha abakinnyi kubona imikino myinshi bityo bakaguma ku rwego rwiza.”

Ikipe izaba iya mbere izahembwa miliyoni 2 Frw, iya kabiri izahembwa miliyoni 1,5 Frw mu gihe iya gatatu izabahwa miliyoni 1 Frw.

Kuri iyi nshuro kandi muri “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament” hazanahembwa abakinnyi bitwaye neza kuri buri mwanya. Ibi bihembo bizatangwa mu byiciro byombi, ni ukuvuga mu bagabo n’abagore.

Umwaka ushize, Gisagara VC ni yo yegukanye igikombe itsinze APR VC mu gihe mu bagore RRA VC yagitwaye itsinze UVC.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël (hagati) na Komiseri wungirije ushinzwe Abasora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Paulin (iburyo) ubwo bari mu kiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'Irushanwa ryo gushimira Abasora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .