00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Ibyaranze imikino ibanza ya Shampiyona n’ibyitezwe mu yo kwishyura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 December 2024 saa 02:51
Yasuwe :

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Kubwimana Gerturde, yavuze ko bishimiye uko imikino ibanza ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore yagenze, aho yagaragayemo ihangana no kuzamura urwego.

Shampiyona ya 2024/25 yatangiye ku wa 20 Ukwakira mu gihe imikino ibanza yasojwe ku wa 13 Ukuboza 2024.

Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore, zombi zasoje iki gice kibanza ari izo ziri ku mwanya wa mbere ndetse ntizigeze zitsindwa mu mikino irindwi zakinnye.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Tekinike muri FRVB, Kubwimana Gerturde, yavuze ko bishimira uko imikino ibanza yagenze kuko ari ko bari babiteganyije.

Ati “Ni Shampiyona yari igizwe n’uduce dutandatu mu mikino ibanza, n’iya kabiri rero ni ko bizagenda. Muri rusange byagenze neza, kuko uko gahunda yose yari yarateguwe, ni ko yagenze. Nta cyigeze gihungabanya gahunda yari yateganyijwe n’aho imikino yagombaga kubera, na ho yarabahereye, muri make byose byagenze neza.”

Yavuze ko hari ibindi bintu byabaye byo kwishimira birimo urwego amakipe yagaragaje mu guhangana, cyane mu mikino isoza iki gice kibanza cya Shampiyona.

Ati “Ikindi gishimishije ni uko urwego rw’amakipe uko yatangiye, hari ayatangiye ahuzagaruka, ariko turangije aka gace ka gatandatu ubona amakipe yose abirimo neza.”

Kubwimana yagarutse kandi ku mubare w’amakipe y’abagore yiyongereye, ubu akaba angana n’ay’abagabo, ashimangira ko byajyanye no kuzamura urwego ku buryo Shampyona yakomeye.

Ati “Bwa mbere twagiraga umubare muto w’amakipe y’abagore, ariko ubu ngubu wariyongereye, ni amakipe umunani haba mu bagabo no mu bagore. Ni ikintu twishimira kuko amakipe y’abagore yabaye menshi, atuma Shampiyona iryoha kandi n’urwego rwabo na rwo rwarazamutse cyane.”

Mu bagore, RRA VC yasoje imikino ibanza idatsinzwe
Kuri ubu amakipe y'abagore ni umunani aho angana n'ay'abagabo muri Shampiyona

Abajijwe ku bijyanye no gukinira mu bice bitandukanye ndetse no guhuriza hamwe imikino ikomeye ku munsi umwe, Umuyobozi wa Tekinike wa FRVB yavuze ko ari ukorohereza abafana ndetse bikajyana no kwereka abafatanyabikorwa ko uyu mukino ukunzwe.

Ati “Impamvu duhuriza hamwe amakipe yose ndetse hakaba imikino ibiri cyangwa itatu ku munsi, ni ukugira ngo tworohereze abantu niba baje kureba, barebere imikino hamwe aho kugira ngo tuyitatanye tuyijyane ahandi. Ni ukugira abakunzi ba Volleyball babone ya makipe bifuza kureba. Ikindi ni uko iyo tubihurije hariya, biroroha no mu buryo bw’abafatanyabikorwa. Iyo aje akinjiramo, icyo gikorwa cyose aragikurikirana bikamushimisha.”

Ku bijyanye n’ubwitabire, uyu muyobozi yavuze ko mu ntangiriro abafana batari benshi, ariko uko Shampiyona yagiye ikinwa, n’abareba mikino bagiye biyongera.

Ati “Dutangira ntabwo bari benshi, ariko ubu basigaye baza ugereranyije n’uko twatangiye, ku buryo twizera ko muri iyi ‘Phase’ ya kabiri abantu bazitabira ari benshi, cyane ko amakipe agenda ahana intera, Shampiyona izajya kurangira amakipe ane ya mbere azakina ‘Play-offs’ amaze kumenyekana mu bagabo n’abagore, yongere guhura ahanganiye imyanya no gutwara igikombe.”

Uyu muyobozi yavuze ko “Phase ya kabiri [imikino yo kwishyura] izatangira tariki ya 18 Mutarama 2025” ndetse mu mikino yo kwishyura hari utundi dushya tuzajya dutegurwa ku kibuga.

Ati “Tuzakomeza gushishikariza abakunzi bacu ba Volleyball kuza kwitabira, kandi noneho ntabwo ari umukino gusa, hari n’akandi tuzajya duhishira n’abandi bazajya baza kureba Volleyball mu gihe bategereje ko umukino utangira.”

Yashimangiye ko “imikino tuyikinira i Kigali ariko no mu Ntara izajya ijyamo kubera ko ni umwanzuro wafashwe mu nama y’Inteko Rusange ishize, tuvuga ko Volleyball itazongera gukinirwa hanze, ni umukino ukinirwa mu nzu. Impamvu tujya i Huye na Gisagara ni uko ari ho hari inzu z’imikino, n’i Kigali hari ahari kubakwa, nihamara kuzura iyo mikino na ho tuzajya tuyihajyana, cyane iyi yo mu bakuru.”

Yongeyeho ati “Imikino igikinirwa hanze ni iyo mu mashuri. Dufite Irushanwa rya ’Junior National League’, na ryo imikino ibanza yararangiye, iyo kwishyura izatangira tariki ya 18 Mutarama ariko iyo mikino yo igenda ibera mu bigo by’amashuri.”

Myinshi mu mikino ibanza yakiniwe muri Petit Stade i Remera

Abajijwe aho ibyo gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire [VAR] bigeze, Kubwimana Gertrude yavuze ko hategerejwe ko abanyamuryango begeranya ubushobozi bwo kurigura kuko rihagaze hagati y’ibihumbi 20$ n’ibihumbi 50$.

Ati “Birateganywa ariko muzi ko bisaba amikoro menshi. Twakoze inama n’abahagarariye amakipe, turanabandikira, tubereka ikiguzi cyayo, ubu dutegereje ko ubushobozi nibuboneka abanyamuryango bakazishyira hamwe noneho tukayigura.”

Shampiyona izajyana na Beach Volleyball

Tariki 1-3 Ugushyingo 2024, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, ryateguye Shampiyona ikinirwa ku mucanga aho Agace kayo ka Mbere muri dutatu tuzakinwa, kakiniwe kuri King Fisher Resort- Muhazi.

Kubwimana Gerturde yavuze ko Beach Volleyball izongera gukinwa hagati muri Shampiyona ya Volleyball kuko abakinnyi b’Abanyarwanda baba bazitabira Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino ukinirwa ku mucanga.

Ati “Uretse Volleyball isanzwe, dutegura na Beach Volleyball izakinwa mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere twagikoze twinjira mu Ugushyingo, icya kabiri tuzagikora tariki 3-5 Mutarama mu gihe icya gatatu tuzagikora muri Kamena.”

Yakomeje agira ati “Beach Volleyball na yo tugenda tuyishyiramo kuko iri no ku ngengabihe y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB), ubwo na yo tuyishyiramo kuko tujya twitabira Shampiyona ya Beach Volleyball ibera muri Afurika, icyo gihe rero tugomba gutegura abakinnyi bakagendera hamwe dutegura Volleyball isanzwe ariko na Beach Volleyball tutayisize inyuma.”

Amakipe 22 arimo 14 y’abagabo n’umunani y’abagore ni yo yitabiriye aka Gace ka Mbere ka Shampiyona ya Beach Volleyball, aho Ikipe ya Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste mu bagabo n’iya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benita mu bagore ari zo zitwaye neza.

Police VC yatsinze imikino yose mu bagabo
Imikino ikomeye yahurizwaga ku munsi umwe ngo byorohere abafana kuyireba
FRVB yateguye Shampiyona ya Beach Volleyball yatangiye mu Ugushyingo
Biteganyijwe ko Shampiyona ya Beach Volleyball izakomereza ku Kiyaga cya Kivu muri Mutarama na Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .