Ni mu gihe kuko iyi kipe isanzwe ari ubukombe muri iyi shampiyona mu bagore, itagaragazaga imbaraga nyinshi mu myiteguro yayo, kongeraho abakinnyi bakomeye bagiye mu bakeba.
Mbere yo gutangira iyi shampiyona, RRA yatakaje abakinnyi barindwi yagenderagaho barimo Yankurije Françoise, Ndagijimana Iris na Musaniwabo Hope berekeje muri Police WVC.
Hari kandi na Umunya-Botswana, Gaoleseletse Lizzy wari kapiteni wayo, werekeje muri APR WVC ndetse n’abandi.
Ibi byose byatumaga abakunzi ba Volleyball n’abasesenguzi bayo badaha amahirwe iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, kuko abayitwaye abakinnyi bari basanzwe banakomeye bityo bigafatwa nko kuyica intege bikomeye.
Mu mpera z’icyumweru, RRA yitwaye neza itsinda Police WVC bari bahanganiye umwanya wa mbere amaseti 3-2, biyihesha kuwicaraho bidasubirwaho.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umutoza wa Rwanda Revenue Authority, Mutabazi Elie yasobanuye ibanga ryo kwitwara neza ntawabahaga amahirwe.
Yagize ati “Twatakaje abakinnyi barindwi babanza mu kibuga ariko twishatsemo ibisubizo. Twashyize hamwe dukora imyitozo myinshi.”
Yakomeje agira ati “Umwaka ushize hari abana twari twakuye muri Ruhango WVC na St Aloys, ubu rero batangiye kubona ubunararibonye, turi kongeraho abanyamahanga n’abandi bakinnyi bakuru umusaruro ukaboneka.”
Mutabazi yavuze ko n’umwaka ushize bari bameze nabi begukanye ibikombe bibiri bityo uyu mwaka bifuza bitatu by’umwihariko icya Shampiyona.
Ati “Uyu mwaka dufite intego yo kwegukana ibikombe bitatu by’umwihariko icya shampiyona, Genocide Memorial Taurnament n’ikindi kimwe.”
Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye RRA yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 19 nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari irindwi. Ikurikiwe na Police WVC ifite 18, APR WVC ifite 16 na Kepler WVC ku mwanya wa kane n’amanota 12.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!