Amahirwe y’iyi kipe akomeje kuyoyoka ndetse byahumiye ku murari ubwo mu mpera z’icyumweru yatsindwaga na REG VC amaseti 3-1 (25-23, 25-27, 25-21, 25-14).
Ibi byatumye iyi kipe yo mu majyepfo iguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 19, aho isigaje umukino umwe gusa izahuramo na APR VC ya gatatu.
Umunyamakuru wa Kigali Today, Nuwamanya Amon, ukurikiranira hafi Volleyball, yabwiye IGIHE ko umusaruro mubi Gisagara VC imaranye iminsi waturutse ku mpamvu eshatu yasobanuye.
Yagize ati “Gisagara imaranye iminsi ibibazo kuko nk’umwaka ushize amakipe bahanganye yarayisenye nka REG VC yabatwaye Muvara Ronald, Ndayisaba Sylvestre n’abandi kandi ntabwo basimbujwe.”
Yakomeje agira ati “ Uyu mwaka bagerageje kwiyubaka bazana abakinnyi bo mu makipe asanzwe n’abanyamahanga bake ariko ubona ko bikigoye nta bisubizo ifite ku ntebe y’abasimbura. Ikindi ni akavuyo kayiranze mu buyobozi bwayo, umutoza Yakan Lawrence yasoje amasezerano mu Ukuboza ntiyongererwa.”
Nuwamanya avuga ko ibiri kuba kuri iyi kipe bidatunguranye kuko amakipe ari imbere yayo yose ayirusha.
Mu 2022, Gisagara VC yabaye iya gatatu yegukana umudali w’umuringa mu Mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
None nyuma y’imyaka itatu gusa isigaye igowe cyane no kubona umwanya mu makipe ahatanira Igikombe cya Shampiyona.
Kugeza ubu, shampiyona iyobowe na Police VC, Kepler VC, APR VC na REG VC iri ku mwanya wa kane.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!