00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Cameroun yasanze u Rwanda muri ½ cya Shampiyona Nyafurika, Sénégal n’u Burundi birasezererwa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Cameroun y’Abagore yabaye iya kabiri yageze muri ½ cy’Igikombe cya Afurika nyuma y’u Rwanda, aho yatsinze u Burundi amaseti 3-0 (25-15, 25-14, 25-14) mu mukino wayo wa gatatu wo mu Itsinda B wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatatu.

Cameroun ifite igikombe giheruka gukinirwa mu 2019, ni kimwe mu bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka ryahuje ibihugu icyenda.

Kuri uyu wa Gatatu, ntiyoroheye u Burundi byahuriye muri Kigali Arena kuko yabutsinze ku buryo bworoshye ku maseti 3-0 (25-15, 25-14, 25-14).

Gutsinda uyu mukino byahesheje Cameroun kuba igihugu cya mbere kibonye itike ya ½ mu Itsinda B mu gihe izakina umukino usoza ku wa Gatanu, aho izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Burundi burasa n’ubwamaze gusezererwa muri iri rushanwa kuko bwatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya nyuma y’uwo bwari bwahuyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe buzasoreza kuri Kenya ku wa Kane na Tunisia ku wa Gatanu.

Mu wundi mukino wo mu Itsinda B wabaye kuri uyu wa Gatatu, Kenya yakinnye umukino wa nyuma mu 2019, yatsinze Tunisia amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 25-21) yiyongerera amahirwe yo gukomeza.

Ibihugu byombi byatsinzwe na Cameroun, ariko Kenya yo yari yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa kabiri.

Mu Itsinda A ririmo u Rwanda, uyu munsi habaye umukino umwe aho Sénégal yatsinzwe na Maroc amaseti 3-0 (23-25, 17-25, 13-25) ihita ikaza amahirwe yose yo kugera muri ½ kuko wari umukino wa kabiri itsinzwe nyuma y’uwo yahuyemo na Nigeria.

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda Maroc na Nigeria, izasubira mu kibuga ejo ku wa Kane, aho izahura na Sénégal mu mukino wayo wa nyuma wo mu itsinda uzaba saa Kumi n’ebyiri. Undi mukino wo muri iri tsinda rya mbere, uzahuza Maroc na Nigeria ku wa Gatanu.

U Rwanda ruzaba rusabwa gutsinda cyangwa gutsindwa bidakabije kugira ngo rwizere kuzamuka ari urwa mbere, bityo ruzahure n’ikipe izaba iya kabiri mu Itsinda B.

Imikino ya ½ n’iyo guhatanira kuva ku mwanya wa gatanu kugeza ku wa munani muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abagore izaba ku wa Gatandatu mu gihe iri rushanwa rizasozwa bukeye bwaho, ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021.

Abakinnyi b'u Burundi baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Abakinnyi b'ikipe y'Igihugu ya Cameroun baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Emmanuella Grâce azamura umupira mu gihe Ambassa Iza Cathy yari mu biteguye kuwukina
Bikatal Emmanuella Grâce wa Cameroun akora serivisi
Kapiteni w'u Burundi, Mutoni Berthille arenza umupira
Mutoni Berthille na Dusabe Ines bagerageza guhagarika umupira wari utewe na Blamdai Carine wa Cameroun
Moussol Mimosette Andrea wa Cameroun arenza umupira
Myandagaro Bronia akinana na Noppen Karen
Myandagaro Bronia atanga umupira kuri Mutoni mu gihe abakinnyi ba Cameroun barimo Adiana Estelle na Cathy Ambassa Iza barebaga aho ugana
Estelle Adiana wa Cameroun mu kirere atera umupira mu gihe Karen Noppen yari yazamuye amaboko ngo awuhagarike
Abakinnyi b'u Burundi bishimira inota bari bamaze gutsinda
Noppen Karen ashaka uko ahagarika umupira wa Blamdai Carine wari wasimbutse
Emerusabe Emeline w'u Burundi agerageza kurenza umupira
Abakinnyi ba Cameroun bishimira inota bari bamaze gukora
Cameroun yabaye igihugu cya kabiri cyageze muri ½ cya Shampiyona Nyafurika nyuma y'u Rwanda

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .