Muri iri rushanwa ryabereye i Moshi, APR y’Abagore yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Tanzania Prisons amaseti 3-0 (25-20, 25-23 na 25-21), isoza irushanwa idatsinzwe.
APR yegukanye iri rushanwa yari yabuze mu 2023 ubwo yatsindwaga na RRA VC na yo yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma.
Mu bagabo, APR yabonye intsinzi ikomeye nyuma yo guturuka inyuma igatsinda Rukinzo VC yo mu Burundi amaseti 3-1, yisubiza iri rushanwa yari yatwaye mu 2023.
Ku wa Mbere, Abarundi batsinze iseti ya mbere ku manota 25-19, ariko APR itsinda amaseti atatu yakurikiyeho kuri 25-19, 25-18 na 25-19.
Iri rushanwa ritegurwa na Tanzania Amateur Volleyball Association (TAVA), riba buri mwaka mu mikino itandukanye hagamijwe kwibuka no guha icyubahiro Julius Nyerere wabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 1964 kugeza mu 1985.
Kuri iyi nshuro, ryari ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi. Muri Volleyball y’abagabo hari amakipe 14 mu gihe mu bagore hitabiriye amakipe ane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!