Iyi mikino yabereye muri Petit Stade i Remera, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024.
Mu mukino wabanjirije indi, APR yaherukaga gutsindwa na Police WVC yagiye guhura na RRA WVC isabwa gutsinda kugira ngo idakomeza kwigirizwaho nkana n’amakipe bahanganiye igikombe.
RRA yatangiye neza umukino itsinda iseti ya mbere ku manota 25-21, mu gihe APR yahise igaruka mu mukino itsinda iya kabiri ku manota 25-19.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, yasubiranye imbaraga mu iseti zakurikiye kuko yatsinze iya gatatu ku manota 25-22 n’iya kane kuri 25-23.
Umukino warangiye, Rwanda Revenue Authority yatsinze APR WVC amaseti 3-1, Ikipe y’Ingabo ikomeje kubura intsinzi ku makipe makuru bahanganiye Igikombe cya Shampiyona.
Hakurikiyeho umukino w’abagabo, wari utegerejwe na benshi, APR VC yahuraga na REG VC. Ni amakipe yombi akomeye ndetse yiyubatse cyane muri uyu mwaka kandi akurikirana ku rutonde.
Ikipe y’Ingabo yatangiye umukino neza, itsinda iseti ya mbere ku manota 25-16. REG VC yinjiye mu mukino mu iseti ya kabiri inayitsinda ku manota 25-21.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gukina neza ndetse inatsinda iseti ya gatatu mu buryo bworoshye ku manota 25-12. Icyakora, Ikipe y’Ingabo yongeye kwiminjiramo agafu itsinda iseti ya kane ku manota 25-20.
Amakipe yombi yanganyije amaseti abiri bityo hashyirwaho iya kamarampaka izwi nka ‘Seoul’. Ikipe y’Ingabo yayitsinze ku manota 15-10 bityo yegukana intsinzi y’amaseti 3-2.
Iyi mikino irakomeza ku wa Gatandatu, aho IPRC Ngoma ikina na Gisagara VC, Police VC ya mbere ihure na Kigali Volleyball Club, mu gihe East Africa University Rwanda ikina Kepler VC.
Mu bagore, Ruhango VC irakina na IPRC Huye, mu gihe East Africa University Rwanda ikina na Kepler WVC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!