Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2022, ni bwo hasojwe Agace ka Karindwi kari kakiriwe na IPRC Ngoma mu minsi ibiri.
APR WVC yigaragaje muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23, yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda Forefront WVC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.
Seti ya mbere yatsinzwe na Forefront WVC ku manota 25 kuri 21, ariko irigaranzurwa mu zindi seti iratsindwa (25-22, 25-14 na 25-13).
Iyi Kipe y’Ingabo yari imaze iminsi yizeye kwegukana igikombe kuko yabigezeho ubwo yatwaraga Agace ka Gatandatu kakiniwe mu Ruhango mu mpera z’umwaka ushize. Gusa, yaburaga kwitabira kamwe mu duce tubiri twari dusigaye.
Mu Bagabo, REG VC yakosoye amakosa yakoreye mu Ruhango, isatira Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda mukeba, Gisagara VC, amaseti 3-2 (25-20, 23-25, 25-17, 17-25, 15-12) ku mukino wa nyuma.
Kuri ubu, REG VC iyoboye urutonde rusange n’amanota 49, ikurikiwe na Gisagara VC ifite amanota 48 ku mwanya wa kabiri.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu isabwa byibuze kugera ku mukino wa nyuma mu gace ka nyuma, ka munani, gashobora kuzakinirwa i Kigali ku matariki ataratangazwa.
Kunganya amanota kw’aya makipe abiri ya mbere mu bagabo, bizaha amahirwe REG VC yitwaye neza mu duce twinshi twakinwe.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
APR WVC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Volleyball mu bagore nyuma yo gutsinda Forefront amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma w'agace ka karindwi kakiniwe i Ngoma mu mpera z'iki cyumweru. pic.twitter.com/U5eJcxNqFR
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 8, 2023



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!