Iyi mikino ya kamarampaka yatangiye gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025 muri Petit Stade.
Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana ndetse yegeranye cyane kuko ntayasigaga indi amanota arenze atatu.
Iseti ya mbere APR yayitsinze ku manota 25 kuri 23 ya Police WVC.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yajyanye imbaraga mu iseti ya kabiri, irayiyobora kugera ku manota 17 ubwo bayifataga.
Byaje kurangira iyitakaje kuko APR WVC yayegukanye ku manota 26 kuri 24.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yongeye gutangira neza iseti ya gatatu ariko ubwo bari bageze mu manota 13 itangira gutakaza cyane cyane kuri serivisi zitari nziza.
Iseti ya gatatu yarangiye APR WVC iyegukanye ku manota 25 kuri 20 ya Police WVC.
Muri rusange, umukino warangiye APR WVC yatsinze Police WVC amaseti 3-0 yegukana intsinzi y’umukino wa mbere mu ya nyuma muri Shampiyona ya Volleyball mu Bagore.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Kepler WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 (25-15, 18-25, 25-21, 25-21).
Imikino ya kabiri iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.


















Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!