00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: APR WVC yatangiye neza Imikino ya Kamarampaka (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 May 2025 saa 07:06
Yasuwe :

APR WVC yatsinze Police WVC amaseti 3-0 (25-23, 26-24, 25-20) yegukana intsinzi y’umukino wa mbere mu ya nyuma muri Shampiyona ya Volleyball mu Bagore.

Iyi mikino ya kamarampaka yatangiye gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025 muri Petit Stade.

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana ndetse yegeranye cyane kuko ntayasigaga indi amanota arenze atatu.

Iseti ya mbere APR yayitsinze ku manota 25 kuri 23 ya Police WVC.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yajyanye imbaraga mu iseti ya kabiri, irayiyobora kugera ku manota 17 ubwo bayifataga.

Byaje kurangira iyitakaje kuko APR WVC yayegukanye ku manota 26 kuri 24.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yongeye gutangira neza iseti ya gatatu ariko ubwo bari bageze mu manota 13 itangira gutakaza cyane cyane kuri serivisi zitari nziza.

Iseti ya gatatu yarangiye APR WVC iyegukanye ku manota 25 kuri 20 ya Police WVC.

Muri rusange, umukino warangiye APR WVC yatsinze Police WVC amaseti 3-0 yegukana intsinzi y’umukino wa mbere mu ya nyuma muri Shampiyona ya Volleyball mu Bagore.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Kepler WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 (25-15, 18-25, 25-21, 25-21).

Imikino ya kabiri iteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.

Mbere yo gutangira umukino, hafashwe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwiringiyimana Albertine yitegura gukora serivisi
Amito Shalon yahuraga na Police WVC yahozemo
Mukandayisega Benitha ni umwe mu bakinnyi beza ba APR WVC
Munezero Valentine agerageza gutsinda
Abafana bari bagerageje kwitabira
Sande Meldinah ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Police WVC
Police WVC yari ifite abafana benshi
Gaoleseletse Lizzy atera ikilo
Sande Meldinah ni umwe mu bazwiho gutera ibilo bikomeye
Uwiringiyimana Albertine agerageza kugarura umupira
Umutoza wa APR WVC, Peter Kamasa yegukanye intsinzi y'umukino wa mbere
Kepler WBC yihagazeho imbere ya RRA
RRA WVC yatangiye nabi imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu
Umukino wa RRA na Kepler warimo ihangana rikomeye
Abakinnyi ba Kepler bishimira intsinzi

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .