00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: APR WVC yahagaritse RRA, mu bagabo itsinda REG VC (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 February 2025 saa 07:34
Yasuwe :

APR WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 (25-18, 25-20, 26-28, 25-17) mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona ya Volleyball mu Bagore, wabaye ku wa Gatanu, tariki 14 Gashyantare 2025 muri Petit Stade.

Ni umukino wari witezwe cyane kuko amakipe yombi asanzwe akomeye muri Shampiyona ariko by’umwihariko RRA yari itaratsindwa.

Ikipe y’Ingabo yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota menshi, yegukana iseti ya mbere ku manota 25-18.

Yakomerejeho no mu iseti ya kabiri, gusa RRA igerageza kwihagararo ariko biranga, iyitsindwa ku manota 25-20.

Ikipe y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro yasubiranye imbaraga mu iseti ya gatatu ari na ko ku rundi ruhande wabonaga iy’Ingabo yiraye. RRA yayitsinze ku manota 28 kuri 26.

Iseti ya nyuma ntiyagoranye kuko Ikipe y’Ingabo yayitsinze ku manota 25-17. Muri rusange umukino warangiye, APR WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 (25-18, 25-20, 26-28, 25-17).

Wabaye umukino ushyira iherezo ku rugendo rwa RRA yari itaratsindwa muri shampiyona y’uyu mwaka.

Munezaro Valentine atera ikilo
RRA yagize umukino mubi cyane
Gaoleseletse Lizzy yahuraga na RRA yahozemo
Abakinnyi ba APR WVC bishimiye intsinzi bafite indabo cyane ko uyu mukino wabaye kuri Saint Valentin

APR VC yitwaye neza no mu bagabo

APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-0 (27-25, 32-30, 25-23) mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ya Volleyball.

Wari umukino witezwe cyane kuko amakipe yombi yakurikiranaga ku rutonde ari na ko ashaka gushimangira kuguma mu makipe ane ya mbere.

Ni umukino wagendaga nk’uko wari witezwe kuko APR VC yatsinze iseti ya mbere ku manota 27-25.

Iseti ya kabiri yarushijeho kugorana no kuryoha kuko ikinyuranyo kitarengaga amanota atatu. Muri iyi seti REG yirangayeho, Ikipe y’Ingabo iyitsinda ku manota 32 kuri 30 ya REG VC.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu iseti ya gatatu, iyiyobora igihe kinini ariko bageze mu manota 15 batangira kunganya.

Mu mpera z’iyi seti, Ikipe y’Ingabo yongeye kuyobora ndetse iyitsinda ku manota 25-23. Umukino warangiye APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-0.

REG VC izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Gisagara VC.

Niyonkuru Samuel atera ikilo
Ndayisaba Sylvester atanga umupira
Abakinnyi ba APR VC bakuramo ikilo cya Akumuntu Kavalo Patrick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .