Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 11 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Volleyball mu bagabo no mu bagore.
Habanje umukino w’abagore uhuza APR WVC na Police WVC. Ni umukino wari ukomeye cyane, kuko usibye guhanganira igikombe, aya makipe amaze kuba n’amakeba muri shampiyona.
Aya makipe yombi yanganyaga imikino ya kamarampaka kuko yari yaratsinze 1-1. APR WVC ni yo yinjiye mu mukino mbere, ndetse ihita inatsinda iseti ku manota 25-23.
Iya kabiri yahise itwarwa na Police WVC ku manota 25-22, iya gatatu itwarwa na APR WVC ku manota 25-21, iya kane yari injyanamuntu na yo itwarwa na Police WVC ku manota 27-25, mbere y’uko yibikaho n’iya nyuma ya 15-6.
Police WVC ikimara kwegukana igikombe hakurikiyeho umukino w’abagabo wari utegerejwe na benshi, barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru nka Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri na Nsabimana Aimable bari muri Petit Stade, mu gihe Police FC na Rayon Sports bakinira zahuriraga muri Kigali Pele Stadium.
Aya makipe yose yari akomeye cyane kuko iyagombaga gutsinda nta kabuza yari guhita yegukana igikombe. Police VC yabyitwayemo neza itsinda amaseti abiri ya mbere ku manota 26-24 na 26-24.
Amaseti abiri yakurikiyeho yihariwe cyane na APR VC itozwa na Sammy Mulinge yavuye inyuma irishyura ku manota 25-17 na 25-15, ndetse yitwara neza no mu ya kamarampaka itsinda ikipe ya Musoni Fred amanota 18-16.
Amakipe yegukanye ibikombe yagenewe na miliyoni 2 Frw, aya kabiri ahabwa miliyoni 1,5 Frw, mu gihe amakipe yatsindiye umwanya wa gatatu yabonye miliyoni 1 Frw.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!