Aya makipe yombi yavuye mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye irushanwa rya “African Women’s Club Championship” rizabera i Abuja tariki 1-14 Mata 2025.
APR y’umutoza Peter Kamasa yahagurukanye abakinnyi bane, ifite icyizere cyo kwitwara neza nk’uko byatangajwe na Kapiteni wayo, Munezero Valentine.
Ati “Icyizere kirahari, ubwo duherukayo twabaye aba gatandatu. Ubu twavuga ko twazamuye urwego, twitanze 100% twasoreza imbere y’aho twageze ubushize.”
Abakinnyi APR izitabaza muri iri rushanwa ni Mpuhwezimana Diane, Dusabe Flavia, Amito Sharon, Akimanizanye Ernestine, Musabyemariya Donatha, Uwiringiyimaana Albertine, Gasekgonwe Gaoleseletse, Uwamahoro Béatrice, Mukantambara Séraphine, Munezero Valentine, Kabatesi Judith, Nyirahabimana Marie Divine, Mukandayisenga Bénitha na Bayija Yvonne.
Ku rundi ruhande, Umutoza wa Police WVC, Hatumimana Christian, yajyanye abakinnyi 13 barimo Ndagijimana Iris, Musaniwabo Hope, Sandra Ayepoe, Uwamahoro Angel, Uwamariya Jacqueline, Mukamana Marie Denise, Umwali Josiane, Teta Zulfat, Ainembabazi Catheline, Hakizimana Judith, Nirere Ariane, Yankurije Françoise na Sande Meldinah.
Andi makipe yitezwe muri iri rushanwa ni Ngeria Customs Service (Nigeria), Al Ahly SC na Zamalek SC (Misiri), AS Douanes VC, Sococim VC (Sénégal), La Grace VC na La Loi VC (Congo), National Alcohol and Liquor Factory (Ethiopia) na Club Feminin de Carthage (Tunisia).
Hari kandi Forces Armées et Police, Litto Team Volleyball na Maya Kane Evolution (Cameroun), Club Omnisports Descartes (Côte d’Ivoire), Queen’s VC (Benin), Kenya Prisons VC, Kenya Commercial Bank VC na Kenya Pipeline VC zo muri Kenya.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!