00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Amb. Bazivamo yatanze icyizere ku makipe ahagarariye u Rwanda muri Nigeria

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 April 2025 saa 10:37
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yijeje Abanyarwanda intsinzi ivuye ku makipe ya APR WVC na Police WVC yitabiriye irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, mu cyiciro cy’abagore.

Ku wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, ni bwo imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, mu cyiciro cy’abagore yatangiye gukinirwa mu Mujyi wa Abuja muri Nigeria.

APR WVC yahise yitwara neza mu mukino wayo wa mbere, itsinda Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia amaseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22).

Ni umukino wari wakurikiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, ahita avuga ko akurikije uko intangiriro zagenze, nta shiti n’irushanwa rizatwarwa n’amakipe yo mu Rwanda.

Ati “Twishimiye kubona amakipe yacu yombi ya Police WVC na APR WVC, ari hano gukina n’andi makipe yavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Kuba rero ku mukino wa mbere u Rwanda twatsinze ntako bisa.”

“Bitanga icyizere ko na Police WVC iratsinda, kandi ko tuzarangiza iri rushanwa neza, cyane ko ikipe batangiriyeho ari imwe mu makipe akomeye cyane. Iki gikombe dushobora kugitwara, biragaragara kandi birashoboka.”

Amb. Bazivamo yongeyeho ko nubwo mu Mujyi wa Abuja hadatuye Abanyarwanda benshi, bamenyeshejwe ko mu gihe babonye umwanya bazajya bagera ku kibuga bagashyigikira amakipe ahagarariye u Rwanda.

Ati “Bitewe n’igihe imikino ibera biba bigoye ko baboneka, gusa twarababwiye, bazi ko imikino ihari. Uko buri wese azajya abona umwanya azajya aza gushyigikira kuko twese twifuza ko atsinda.”

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2024, Police WVC na yo irakina umukino wayo wa mbere muri iri rushanwa, uza kuyihuza na Kenya Pipeline yo muri Kenya bisangiye Itsinda D.

Amb. Bazivamo ari mu bakurikiye umukino wa APR WVC
APR WVC yatsinze Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia amaseti 3-1
Amb. Bazivamo yatanze icyizere ko amakipe ahagarariye u Rwanda azatahana intsinzi
Abakinnyi bishimiye gutsinda ikipe ikomeye ya Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia
Amb. Bazivamo ashimira abakinnyi ba APR WVC
Abakinnyi bafashije APR WVC kubona intsinzi ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .