Aba bakinnyi bageze i Kigali mu ijoro ryakeye biteganyijwe ko bagomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Aba bombi si ubwa mbere bagiye gukinira amakipe yombi kuko Makuto yafashije Police VC kwegukana Zone V yabereye mu Rwanda mu 2023, mu gihe Sande nawe yakiniye iyi kipe mu irushanwa ryo kwibuka.
Nyuma y’iminsi ibiri ya Shampiyona, Police VC yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu, mu gihe mu bagore n’aho iyi kipe iyoboye n’amanota umunani.
Mu mpera z’icyumweru, Shampiyona irakomeza ku munsi wa gatatu uzakinirwa i Gisagara.
Ku wa Gatanu, Kepler VC izahura na APR VC, mu bagabo n’abagore, ku wa Gatandatu, Police VC izakina na IPRC Ngoma, mu gihe mu bagore izakina na Wisdom.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!