00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Amakipe ya APR yasoje imikino ibanza ahagaze bwuma

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 March 2024 saa 08:11
Yasuwe :

APR VC yatsinze Police VC amaseti 3-2, iy’Abagore itsinda Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0 mu mikino isoza ibanza muri Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.

Iyi mikino yabaye ku Cyumweru, tariki 24 Werurwe 2024 muri Lycée Notre Dames de Anges.

Mu bagabo, uyu mukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi yegeranye mu manota ariko Police VC itsinda amanota menshi.

Ntagengwa Olivier yatsinze amanota yafashije Police VC gutsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23 ya APR VC.

Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri, Niyonkuru Samuel, Gatsinzi Venuste bayifasha kongera ikinyuranyo kigera mu manota umunani (18-10).

Iyi kipe yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 22 ya Police VC.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yongeye gutangirana imbaraga mu iseti ya gatatu by’umwihariko kuko Nsabimana Placide ‘Maddison’ yari amaze kwinjira mu kibuga.

Iyi kipe yatsinze amanota atanu APR itarabasha gutsinda na rimwe. Ikipe y’Ingabo yaje kongera gushyuha igabanya y’amanota hasigaramo atatu.

Iyi seti yarangiye Police VC yatsinze APR VC amanota 25-17. Ni mu gihe muri rusange yari amaze kuba 2-1 bityo isabwa iseti imwe gusa igatsinda umukino.

APR VC yatangiranye imbaraga iyi seti ishyiramo n’ikinyuranyo cy’amanota atanu. Ikipe ya Polisi y’Igihugu yaje kwinjira mu mukino, ikinyuranyo gishiramo (14-14).

Ikipe y’Ingabo yatsinze iseti ya kane ku manota 25 kuri 19, hitabazwa iya kamarampaka (Seoul).

Iyi seti itatinze, APR VC yayitsinze ku manota 15 ku icyenda. Muri rusange, umukino warangiye Ikipe y’Ingabo yatsinze iya Polisi y’Igihugu amaseti 3-2 (23-25,25-22,17-25,25-19,15-9).

Muri rusange, imikino ibanza ya shampiyona yarangiye, REG VC iri ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Kepler VC, Police VC, APR ndetse na Gisagara iri ku mwanya wa gatanu.

Mu bagore, APR yasoje imikino ibanza iyoboye

APR WVC yatangiye uyu mukino neza itsinda. Rwanda Revenue Authority yo yatinze kwinjira mu mukino bityo iseti ya mbere irangira APR yatsinze RRA amanota 25-19.

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yakinnye nabi cyane iseti ya kabiri kuko iyo bari bahanganye yagize amanota 13 ifite arindwi gusa.

Iseti ya kabiri yarangiye Ikipe y’Ingabo iyitsinze ku manota 25 kuri 15 ya Rwanda Revenue Authority.

Rwanda Revenue Authority yiminjiriyemo agafu mu iseti ya gatatu irayiyobora ariko APR nayo ntiyajyaga kure kuko ikinyuranyo nticyarengaga amanota abiri.

Ikipe y’Ingabo yakinnye amanota ya nyuma neza itsinda isete ya gatatu ku manota 25 kuri 22.

Umukino warangiye APR WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0 (25-19,25-15 na 25-22).

Undi mukino wabaye uyu munsi, Police WVC yatsinze Ruhango WVC amaseti 3-0 (25-20, 25-13, 25-12).

Imikino yo kwishyura izatangira ku wa Gatanu, tariki 29 Werurwe 2024.

Ruhango WVC yagaragaje urwego ruri hasi
APR WVC yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona
Umukino wa APR WVC na RRA wari uryoheye ijisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .