Ibi ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange isanzwe y’iri shyirahamwe yateranye ku wa Gatandatu, tariki 10 Kanama 2024.
İyi nama yemeje ko Shampiyona ya 2024/2025 izatangira tariki 18 Ukwakira 2024 mu bagabo n’abagore.
Mu bagore, hiyongereyemo ikipe ya Kepler WVC yitezweho kuzatanga akazi gakomeye nk’uko iy’abagabo yabigaragaje mu mwaka umwe imaze ishinzwe.
Muri iyi Shampiyona kandi mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga ndetse no kugendana n’igihe, hazatangira gukoreshwa uburyo bw’amashusho abafasha abasifuzi gufata ibyemezo bitandukanye ibyo twagereranya na Video Assistant Referee (VAR) mu mupira w’amaguru.
Shampiyona iheruka yegukanywe na APR mu bagabo n’abagore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!