UTB VC y’abagore yahize kwisubiza irushanwa rizitabirwa n’amakipe arindwi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya UTB VC y’Abagore bwizeye kwisubiza irushanwa ngarukamwaka ryashyizweho mu rwego rwo kwitegura Shampiyona, aho iry’uyu mwaka rizaba mu mpera z’iki cyumweru.

I rushanwa riteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 no ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 aho rizabera muri Petit Stade i Remera.

Rizitabirwa n’amakipe arindwi arimo iy’Igihugu ya Botswana iri kwitegura imikino y’Akarere ka Gatandatu (Zone VI) nk’uko byemejwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe ya UTB VC, Mucyo Philbert, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ati "Ni irushanwa ngarukamwaka tugiye gutegura ku nshuro ya kabiri. Uyu mwaka amakipe arindwi ni yo yemeje ko azitabira ariyo: RRA VC, Ikipe ya Botswana, APR, IPRC-Kigali, IPRC-South, KVC na UTB izaryakira.’’

Amakipe ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye na Ruhango nayo byari byitezwe ko ashobora kugaragara muri iri rushanwa, ariko birangira atabonetse.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu muri Kaminuza ya UTB akaba na Perezida w’Ikipe y’Abagore ya UTB VC, Ingabire Kayibanda Juliane, yavuze ko biyemeje guteza imbere ya Siporo n’uburezi ku bagore.

Ati "Uyu mwaka duhagaze neza nk’uko mukomeje kubibona kandi turizera ko n’uyu mwaka bizagenda neza nk’uko duheruka kwitwara neza mu irushanwa rya Gisaka. Uyu mwaka dufite insanganyamatsiko igamije guteza imbere abagore muri siporo no mu burezi nk’ikigo cya Kaminuza.’’

Mu bijyanye n’ibihembo, Ingabire yavuze ko ikipe ya mbere izahabwa ibihumbi 500 Frw, iya kabiri ihabwe ibihumbi 300 Frw mu gihe iya gatatu izahabwa ibihumbi 200 Frw ndetse by’akarusho buri kipe izakina iri rushanwa ikazahabwa umudali.

Umutoza wa UTB VC, Mbanza Sylvestre, yavuze ko abakinnyi bose bamaze neza ndetse nta cyuho cy’abakinnyi bakomeye bavuye muri iyi kipe nka Mukandayisenga Benitha, bafite.

Ati ’’Ikipe yiteguye neza nta kibazo ifite. Abakinnyi bose bameze neza ntawe ufite imvune. Abenshi ni abanyeshuri n’abakozi. Nyuma y’amasomo tujya mu myitozo, hari amaraso mashya yiyongereyemo. Nubwo hari umukinnyi wacu wagiye gukina muri Albania ntabwo byaduciye intege, ahubwo byahaye imbaraga abandi bakinnyi kugira ngo nabo bazagere kuri urwo rwego.’’

Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB), Ruterana Fernand Sauveur, yashimiye Kaminuza ya UTB kuri iri rushanwa yateguye, asaba andi makipe gutera ikirenge mu cyayo.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, ryegukanywe na UTB itsinze RRA VC amaseti 3-0 (14-25, 22-25 na 22-25).

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe ya UTB VC, Mucyo Philbert
Ingabire Kayibanda Juliane, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu muri Kaminuza ya UTB akaba na Perezida w’Ikipe y’Abagore ya UTB VC
Umutoza wa UTB VC y'Abagore, Mbanze Sylvestre, yavuze ko ikipe ye yiteguye
Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball (FRVB), Ruterana Fernand Sauveur yari yitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru
Ni ku nshuro ya kabiri UTB itegura iri rushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe y'abagore

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .