Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye imikino isoza Shampiyona ya Volleyball yasubukuwe ku wa Gatatu hakinwa imikino ya playoffs, yahuje amakipe yari mu myanya ine ya mbere ubwo mu Rwanda hageraga icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe.
UTB WVC yatsinze imikino itatu ya playoffs yari yahuyemo na APR WVC, KVC na RRA VC, yahabwaga amahirwe menshi yo kwisubiza Shampiyona y’umwaka ushize.
APR WVC yatunguranye itsinda amaseti abiri abanza ku manota 25-19 na 25-19, ariko UTB VC iza kuyigaranzura mu yandi maseti abiri ya nyuma, biba ngombwa ko hitabazwa iseti ya kamarampaka (seoul).
Umutoza wa UTB VC, Mbanze Sylvestre, yagowe no kugira umubare muto w’abakinnyi ugereranyije na mugenzi we wa APR VC. Iyi kipe yatwaye Shampiyona iheruka, ntiyari ifite abakinnyi babiri ngenderwaho, bakomoka muri Botswana: Tshiamo Chakalisa ukina hagati na Gaolesetse Lizzy ukina asatira ku ruhande rw’iburyo.
Gusa, yatsinze iseti ya gatatu ku manota 25-20 n’iya kane ku manota 25-21, byatumye hitabazwa iseti ya kamarampaka, na yo iyitsinda ku manota 15-10 ya APR WVC.
Ni igikombe cya kabiri cya Shampiyona ikipe ya UTB VC yegukanye mu mwaka wayo wa kabiri kuva ishinzwe.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, RRA VC yatsinze KVC amaseti 3-0 (27-25, 25-16 na 25-17).




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!