00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball Play Offs: Umujyi wa Kigali wasobanuye iby’imikino yagombaga kubera muri École Belge ikaza kwimurwa

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 25 May 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Imikino ya Kamarampaka y’umukino wa Volleyball yagombaga kubera muri École Belge yimuriwe i Remera bigoranye, ni nyuma y’amasaha ane ibiganiro byahuzaga Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Umujyi wa Kigali n’iki kigo bitagize icyo bitanga.

Mu mpera z’icyumweru gishize, inzu nshya y’imikino muri École Belge ni yo yari yatoranyijwe ngo yakire imikino ya kamarampaka hagati y’amakipe yaje mu myanya ya mbere muri shampiyiona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Aha ariko ubwo imikino yajyaga gutangira, amakuru IGIHE yabonye ni uko habanje kubaho gutinda nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangarije ko ino nzu hari ibyo itaruzuza ngo yemererwe kwakira imikino, gusa nyuma y’ibiganiro imikino iza gukinwa kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Nyuma y’iyi mikino, iyi nzu ni nayo yari bwakire imikino ya nyuma ku makipe yitwaye neza mu cyumweru gishize ndetse n’imikino y’umwanya wa gatatu yagombaga gutangira kuva ku masaha ya saa munani z’amanywa.

Ubwo aba bajyaga gukina ariko, baje kubwirwa nanone ko Umujyi wa Kigali wongeye kwanga ko bahakinira, niko kwemeza ko bakwerekeza muri École Notre Dame des Anges i Remera mu gihe hari hategerejwe ko umukozi w’Umujyi wa Kigali agera ku Gisozi bityo yemerere iyi nyubako gukoreshwa maze ize kwakira imikino ya nyuma yari butangire saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uyu mukozi ariko ubwo yahageraga ngo yaje gutangaza ko bitakunda ko imikino ihakinirwa kubera ko ngo itiyo izana amazi mu bwiherero idakora neza ndetse na Kizimyamwoto itavubura amazi uko bikwiye. Nyuma yo kwemera guhindura iyi Kizimyamwoto, Umujyi wa Kigali wakomeje gutsemba kugeza aho bigeze saa moya z’umugoroba, niko kwemeza ko imikino yimurwa yose igakinirwa i Remera.

Aha ariko ubwo twavuganaga n’Umujyi wa Kigali, badutangarije ko ntaho bahuriye no kwanga ko imikino iba, ahubwo ko ubuyobozi bwa Ecole Belge ari bwo bwatangaza impamvu butahakanye ko iki kibuga kitarategurwa neza, kugira ngo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball rishake ikindi kibuga.

Bagize bati "Twebwe iriya nyubako cyo kimwe n’ibindi bikorwa bya Siporo iyo bigiye gufungurwa bisaba uburenganzira bwo gukora. Uko ni nako byagenze kuri École Belge aho batwandikiye babidusaba maze tuza kubasura tubasaba ko hari ibyo bakuzuza kugira ngo bagihabwe. Kugeza ubu bari batarabyuzuza aho ubwo ari bo bakoze amakosa yo kutabibwira Federasiyo."

Iyi nkuru yo kwimura imikino bitinze ikaba itashimishije abakunzi b’umukino wa Volleyball bari baje ku bwinshi muri École Belge, aho bari baguze amatike y’ibihumbi 10 Frw n’ay’ibihumbi 3 Frw, aho amakuru avuga ko imyanya yose yari yacurujwe, ku buryo byabaye ikibazo gikomeye bageze kuri Des Anges aho imikino yabereye kuko bose batakwirwagamo.

Umukino w’umwanya wa gatatu urahuza REG VC na Police VC, ukaza gukurikirwa n’umukino wa nyuma mu bakobwa hagati ya APR VC na Police VC. Umukino usoza umunsi urakinwa hagati ya APR VC na Kepler VC.

Inyubako nshya y'imikino iri muri École Belge ku Gisozi yari yuzuye itwaye agera kuri Miliyoni 900 z'amafaranga y'u Rwanda
Bivugwa ko itiyo izana amazi mu bwiherero bw'iyi nyubako ngo idakora neza
APR VC mu bagore ni imwe mu makipe yitezwe ku mukino wa nyuma w'uyu munsi
Iyi nyubako yo muri École Belge yari yakiriye imikino ya Kamarampaka mu mpera z'icyumweru gishize
APR VC yari yasezereye REG mu mukino wabereye muri École Belge
Ikipe ya REG iri kwitegura gukina umwanya wa gatatu i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .