00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa CAVB yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Mutarama 2022 saa 03:36
Yasuwe :

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Hajij Bouchra, yashimiye Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku gufungurira amarembo Afurika hagamijwe guteza imbere uyu mukino.

Hajij Bouchra yabigarutseho muri raporo y’ibikorwa by’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika mu mwaka wa 2021 ndetse n’intego z’ibiteganywa mu 2022.

Yavuze ko “u Rwanda rwafunguriye amarembo yarwo Afurika” ubwo rwakiraga Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo ndetse n’icy’abagore byombi byabaye hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ati “Kigali Arena iri ku rwego rw’Isi hari ahantu ho kuba muri Nzeri ubwo u Rwanda rwakiraga Shampiyona Nyafurika z’Ibihugu za Volleyball mu bagabo n’abagore. Iyi yari inshuro ya mbere u Rwanda rwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball.”

Yakomeje agira ati “Ikirenze ibyo, aya marushanwa abiri yari afite agaciro gakomeye kuko yatanze amakipe azakina Shampiyona y’Isi ya FIVB mu 2022. Mboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda ku bwitange yagize ndetse by’umwihariko Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye kugira ngo Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu bagabo n’abagore zombi zibere mu Rwanda.”

“Ibimenyetso nk’ibi bifitanye isano n’intego yacu yo kuzamura iterambere rya Volleyball muri Afurika binyuze mu nzira yo gukomeza guhuza abafatanyabikorwa barimo guverinoma n’abayobozi ba siporo.”

Ubwo habaga izi Shampiyona Nyafurika muri Nzeri, Hajij Bouchra yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ndetse barebanye imwe mu mikino y’aya marushanwa yabereye muri Kigali Arena.

Mbere y’uko amarushanwa yombi atangira, Bouchra Hajij yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwemererwe kuyakira, byaturutse ku kuba ubusabe rwatanze bwari busobanutse kurusha ubundi bakiriye ndetse rukaba rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.

Mu bindi kandi byagendeweho harimo ibikorwa remezo bihagije byorohereza amarushanwa nk’ayo akomeye n’ubunararibonye mu kwakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga.

Hagati ya tariki ya 7 n’iya 14 Nzeri 2021 ni bwo ibihugu 16 byari byitabiriye mu bagabo byahatanye, Tunisia yegukana irushanwa ku nshuro ya 11 itsinze Cameroun amaseti 3-1.

Irushanwa ry’abagabo ryasojwe hamaze iminsi ibiri hatangiye iry’abagore, ryabaye hagati ya tariki ya 12 n’iya 20 Nzeri, ryitabirwa n’ibihugu icyenda mu gihe igikombe cyegukanywe na itsinze Kenya amaseti 3-1.

Perezida wa CAVB, Hajij Bouchra (wa gatatu uturutse iburyo) yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize ngo u Rwanda rwakire Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yahuje amakipe y'ibihugu mu bagabo n'abagore
Hajij Bouchra yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ubwo habaga amarushanwa ya Volleyball
Ikipe y'u Rwanda y'abagabo yasoreje ku mwanya wa gatandatu mu bihugu 16
Cameroun yegukanye igikombe mu bagore mu gihe Tunisia ari yo yatwaye icy'abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .