00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cy’abagabo n’abagore muri Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwahawe kuzakira Igikombe cya Afurika cya Volleyball kizahuza amakipe y’ibihugu mu bagabo n’abagore hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Kanama, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yatangaje ko aya marushanwa yombi azabera i Kigali.

Iyi mikino izahuza ibihugu byo mu bice bitandukanye bya Afurika, izatanga itike y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya hagati ya Kanama na Nzeri 2022.

CAVB yamenyesheje amakipe azitabira iri rushanwa ko agomba kwiyandikisha bitarenze tariki ya 6 Kanama 2021.

Aya marushanwa yombi u Rwanda rugiye kwakira, aje yiyongera kuri abiri ya Beach Volleyball rwakiriye mu 2019 na 2021.

Muri Kanama 2019, i Rubavu habereye irushanwa rya Beach Volleyball ryo ku rwego rw’Isi, ryari ku rwego rw’inyenyeyi imwe mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, habaye iryo ku rwego rw’inyenyeri ebyiri.

Kigali Arena ni yo izaberamo iyi mikino y’Igikombe cya Afurika. Iyi nzu y’imikino n’imyidagaduro ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 10, yatangiye gukinirwa mo Volleyball mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Mu bagabo, ikipe y’u Rwanda iheruka kwitabira iyi mikino ya Afurika ubwo yaberaga muri Misiri muri 2017 aho yasoreje ku mwanya wa gatandatu.

Iyi kipe yitabiriye kandi iyi mikino ubwo yaberaga mu Misiri na none muri 2015 na bwo isoreza ku mwanya gatandatu. Yitabiriye iyi mikino muri 2007 ubwo yari yabereye muri Afurika y’Epfo isoreza ku mwanya wa munani.

Mu bagore, ikipe y’u Rwanda yaherukaga gukina iri rushanwa Nyafurika muri 2011 ubwo ryari ryabereye muri Kenya hashakishwaga itike y’Igikombe cy’Isi. Aha, iyi kipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa cyenda mu makipe icyenda.

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwakira Igikombe cya Afurika cy'abagabo muri Volleyball
U Rwanda ruzakira kandi n'irushanwa ry'abagore muri Nzeri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .