00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tunisie: RRA VC yatsinze EWW yo muri Ghana mu guhatanira imyanya myiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2022 saa 09:24
Yasuwe :

Ikipe y’umukino w’intoki y’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA VC, yatsinze El Wak Wings yo muri Ghana amaseti atatu kuri abiri mu mikino yo guhatanira umwanya wa cyenda kugeza ku wa 16.

Ni mu irushanwa Nyafurika rya Volleyball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo riri kubera muri Tunisie. RRA VC irahatanira imyanya myiza nyuma yo gusezererwa na APR VC yo mu Rwanda ku mukino w’ishiraniro wabaye kuwa Kane muri Gym iri mu mujyi wa Houaria muri Tunisia. APR VC yatsinze amaseti 3 kuri 2 za RRA VC (25-22, 21-25, 25-20, 20-25, 15-9).

Andi makipe yageze muri ¼ harimo Forces Armees et Police FAP, Kenya Pipeline Company, Kenya Prisons, Kenya Commercial Bank-KCB, Al Ahly Sporting Club, Club Olympic de Kelibia, Club Feminin de Carthage, APR

Iri rushanwa ribera muri Tunisie ryitabiriwe n’amakipe 16. Nyuma ya 1/8 amakipe atabonye itike ya ¼ ahatanira imyanya y’inyuma kuva kuwa 9. Ayo ni RRA VC, Ndejje University yo muri Uganda, El Wak Wings yo muri Ghana, Chief of Naval Staff yo muri Nigeria, ASEC Mimosa yo muri Cote d’Ivoire, Nigeria Customs Service yo muri Nigeria, VC la Loi yo muri DRC, National Alcohol and Liquors yo muri Ethiopia.

Muri iki cyiciro amakipe umunani atarabonye itike ya 1/4 ahatanira imyanya aho igize amanota menshi ijya ku mwanya wa 9 izindi zikayikurikira.

Kuri uyu wa Gatandatu haraba imikino ya 1/4 aho APR VC yo mu Rwanda icakirana na Club Feminin de Carthage. Iri rushanwa riteganijwe kuzasozwa tariki ya 31 Gicurasi 2022.

RRA VC irahatanira imyanya kuva kuwa 9 kugeza kuwa 16
RRA VC yatsinze EWW amaseti atatu kuri abiri
EWW yo muri Ghana yatsinzwe na RRA VC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .