Sitting Volleyball: Misiri yegukanye Shampiyona Nyafurika itsinze u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nzeri 2019 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Sitting Volleyball, yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika y’Abafite Ubumuga n’iya Misiri amaseti 3-0, ibura amahirwe yo kuzakina irushanwa Paralympique rizabera i Tokyo mu Buyapani mu mwaka utaha.

Uyu mukino wa nyuma wabereye muri Petit Stade i Remera kuri iki Cyumweru.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Kane, aho ryari ryitabiriwe n’ibihugu bitandatu: u Rwanda, Maroc, Afurika y’Epfo, Misiri, Algérie na Kenya.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nzeri ni bwo hakinwe umukino wa nyuma wahuje ikipe y’u Rwanda n’iya Misiri, zombi zaherukaga guhura mu 2017.

Misiri ifite abakinnyi bakuze, bafite imbaraga kandi b’abahanga, yongeye kugerera u Rwanda mu kebo nk’ako yarugereyemo icyo gihe, irutsinda amaseti 3-0.

Misiri yatangiye irusha u Rwanda, itsinda iseti ya mbere bitayigoye ku manota 25-6.

Mu iseti ya kabiri, Misiri yagize amanota icyenda u Rwanda rutaratsinda na rimwe, irangira ari 25 ya Misiri kuri 11 y’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yungukiye ku murindi w’abafana bari bayishyigikiye nubwo yari yatsinzwe, izamura amanota mu iseti ya nyuma, iyitakaza itsinzemo 16.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Algérie yatsinze Kenya amaseti 3-1 (25-21, 20-25, 25-15, 27-27) mu gihe Maroc yegukanye umwanya wa gatanu itsinze Afurika y’Epfo amaseti 3-0 (25-22, 25-18, 25-18).

Ikipe ya Misiri mu bagabo n’ikipe y’u Rwanda mu bagore, ni zo zihazahagararira Afurika mu mikino Paralympique izabera i Tokyo mu Buyapani mu mpeshyi yo mu 2020. Izaba kuva tariki 25 Kanama kugeza ku wa 6 Nzeri 2020.

Ikipe y'u Rwanda ntiyorohewe n'umukino wa nyuma yahuyemo n'iya Misiri
Abanyarwanda baje kureba uyu mukino wa nyuma bashyigikiye ikipe y'igihugu nubwo yarushwaga
N'uku Misiri yishimiye intsinzi ubwo yari imaze gutsinda u Rwanda
Ikipe y'u Rwanda yabaye iya kabiri
Algerie yabaye iya gatatu muri iri rushanwa ryari rimaze iminsi ine ribera i Kigali
Misiri yashyikirijwe igikombe n'uwari Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Nyirasafari Esperance wamaze kugirwa umusenateri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .