Plan International ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ukaba uharanira uburenganzira bw’umwana n’uburinganire hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu.
Ubutumwa ugenera Abanyarwanda muri ibi bihe bukangurira abana b’abakobwa gusubira ku ishuri “Girls back to school”.
Perezida wa FRVB, Karekezi Léandre, yavuze ko imikoranire na Plan International ari intangiriro ku buryo bizeye kuzakorana no mu mwaka utaha w’imikino.
Ati “Twagiranye ibiganiro birambuye, dukorana amasezerano y’ubufatanye muri iri rushanwa kugira ngo turebe uko bimeze ndetse nibigenda neza dushobora gukorana igihe kirekire.”
Visi Perezida wa kabiri ushinzwe gutegura Amarushanwa muri FRVB, Ruterana Fernand Sauveur, yavuze ko hakurikijwe amategeko asanzwe, abakinnyi bazitabira imikino ya play-offs ari abakinnye isanzwe yabaye mbere ya COVID-19.
Ati “Amategeko ni asanzwe, abakinnyi batari basanzwe babarizwa muri Shampiyona ntabwo bazakina.”
Imikino ya play-offs izahuza amakipe ane ya mbere mu bagore n’ane ya mbere mu bagabo, aho buri imwe izahura n’indi kugira ngo haboneke abiri ya mbere azakina imikino ya nyuma n’andi abiri azahatanira umwanya wa gatatu.
Abakinnyi b’amakipe umunani yose hamwe azakina iri rushanwa risoza Shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore, bapimwe COVID-19 kuri uyu wa Kabiri mu gihe bazaba muri Hilltop Hotel, bagakinira muri Petit Stade Amahoro i Remera.
Ingengabihe y’amakipe y’abagore:
- Tariki ya 28 Ukwakira: RRA vs UTB, APR vs KVC
- Tariki ya 29 Ukwakira: RRA vs APR na UTB vs KVC
- Tariki ya 30 Ukwakira: RRA vs KVC na APR vs UTB
Mu bagabo:
- Tariki ya 28 Ukwakira: APR vs UTB, REG vs Gisagara
- Tariki ya 29 Ukwakira: APR vs REG, UTB vs Gisagara
- Tariki ya 30 Ukwakira: APR vs Gisagara na REG vs UTB
Imikino ya nyuma n’iy’umwanya wa gatatu mu bagabo n’abagore, yose iteganyijwe ku wa 31 Ukwakira 2020.
Imikino yose izajya ihera saa Tatu (09:00) kugeza saa Mbiri z’umugoroba (20:00), izerekanwa kuri shene ya Televiziyo ya KC2 ndetse no kuri shene ya Youtube ya FRVB- Media.
Ikipe izaba iya mbere mu bagabo n’abagore, izahabwa igikombe na miliyoni 1 Frw.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!