Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda izasubukurwa muri Nzeri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Inama yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa Gatandatu, yanzuye ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo (Serie A) izasubukurwa muri Nzeri uyu mwaka.

Iyi shampiyona yahagaritswe kuva tariki ya 15 Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugaragara mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi nibwo habaye inama yo kurebera hamwe uburyo umwaka w’imikino wa 2019/20 muri Volleyball warangira bigendanye n’imyanzuro ya Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko imikino izasubukurwa muri Nzeri 2020.

Hafashwe umwanzuro ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izasubukurwa mu mpera z’ukwezi kwa cyenda (Nzeri), hakinwe umukino umwe wari usigaye mu mwaka usanzwe wa Shampiyona (regular season) ubundi hakurikireho play-offs. Muri play-offs hakazakinwa imikino itatu, itsinze ibiri abe ariyo ikomeza, mu rwego rwo gukoresha igihe gito.

Byemejwe ko kandi Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore izakomeza guhera ku itariki ya 11 Nzeri hakinwa imikino yo kwishyura hakurikireho Play-offs. Biteganyijwe ko shampiyona zombi zigomba kurangirana n’ukwezi kwa cumi.

Hemejwe ko kandi Shampiyona z’Icyiciro cya Kabiri (mu bagore n’abagabo) zikinamo amakipe y’amashuri, zisheshwe, ahubwo hazahita hatangira umwaka w’imikino wa 2020-21.

Indi ngingo yaganiriweho ni irebana n’ubuzima bw’abakinnyi. Abanyamuryango bagaragaje ko abakinnyi babo nta bibazo by’imibereho bafite yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu bagabo n'abagore zizasubukurwa muri Nzeri mu gihe iy'icya Kabiri mu bagabo n'abagore zasheshwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .