RRA VC yatwaye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba itsinze mukeba wayo UTB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA VC mu bagore n’iya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG VC mu bagabo zegukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 11, ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2020. Ryabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Iri rushanwa ryabaye ku matariki 7-8 Werurwe muri Serie A mu cyiciro cy’Abagore hitabiriye amakipe arindwi arimo RRA VC, UTB VC, APR VC, KVC, Ruhango VC, IPRC Kigali na IPRC Huye naho mu cyiciro cy’Abagabo hitabira amakipe ane arimo REG VC, UTB VC, Kirehe na Amicale yaturutse i Burundi.

Mu mikino ya 1/2 cy’irangiza yakinwe kuri uwo munsi RRA VC yihereranye KVC iyitsinda seti 3-0, mu gihe UTB nayo yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda APR seti 3-0.

Mu Cyiciro cya Mbere, Serie A, RRA VC yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda mukeba wayo UTB seti 3-1 (25-16,25-23, 18-25, 25-17), naho REG VC yatsinze ku mukino wa nyuma UTB seti 3-2 (25-20, 24-26, 13-25, 38-36, 15-8).

Ikipe yabaye iya mbere yahawe igikombe ndetse na sheki y’amafaranga y’u Rwanda 300 000.

Mu mwaka ushize, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 10, ryatwawe n’amakipe ya Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) mu bagabo n’abagore.

Iri rushanwa Volleyball "Memorial Kayumba" ritegurwa hibukwa Padiri Kayumba Emmanuel witabye Imana muri 2009 akaba yari Umuyobozi wa Groupe Officielle de Butare Indatwa n’Inkesha.

Kuva mu 2010 nibwo hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino ndetse ari mu bantu bitanze kandi bagize uruhare mu iterambere ryawo mu Rwanda.

RRA VC yatwaye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba itsinze mukeba wayo UTB
Umukino hagati ya RRA na UTB wari ishiraniro
Umutoza Mukuru wa RRA VC, Jean Paul Mana
Kapiteni wa RRA VC, Izabayo Régine, ashyikirizwa igikombe ikipe ye yatsindiye
Byari ibyishimo bikomeye kuri RRA VC nyuma yo guhabwa igikombe
Fun Club ya RRA VC yarafannye karahava bituma UTB itakaza morale
REG nayo ibyishimo byari byayirenze kubera intsinzi yakuye kuri UTB ifite igikombe cy'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .