Gisagara VC ni yo yegukanye Agace ka Munani ka Shampiyona nyuma yo gutsinda REG VC seti 3-1.
Uyu mukino wahuje amakipe asanzwe ahatana cyane watangiye saa Kumi n’Imwe n’igice.
Mu ntangiriro zawo, amakipe yombi yagendaga Aryana isataburenge kugeza aho yageze ku manota 15 hataramenyekana uwegukana seti ya mbere.
REG VC yatizwaga umurindi n’abafana, yaje gushyira igitutu kuri Gisagara VC iyitsinda seti ya mbere ku manota 25-20. Ibi ntibyaciye intege Gisagara ikomeza kwihagararaho no kwinjira mu mukino.
Seti ya kabiri yegukanywe na Gisagara VC itsinze REG VC amanota 25-17, yakoresheje imbaraga zose igerageza gutangira no gusoza iyoboye umukino.
Amakipe yombi amaze kunganya seti, yatangiye gukina nk’uko yakinnye iya mbere, agendana mu manota kugeza kuri 12. Kuva icyo gihe REG VC yasubiye hasi, Gisagara VC yongera kujya imbere.
Gisagara VC yanze kubura igikombe ngo itakaze n’umukino, itsinda REG VC seti ya gatatu ku manota 25-18. Aha yari imaze kunanirwa ku buryo byari bigoranye ko ikomezanya imbaraga yosozanyije.
REG VC ni yo yatangiye seti ya kane iyoboye umukino, yashyizemo n’ikinyuranyo cy’amanota atatu mu 10 ya mbere. Ariko Gisagara VC yongeye kubyuka igera mu manota 16 yamaze gusiga REG VC ho inota rimwe.
Kuva icyo gihe, amakipe yombi yahanganye yose yongera kugendana mu manota, habura iyobora umukino kuko zacunganaga cyane.
Ibintu byagoranye kuri iyi seti kuko amakipe yakinnye agera ku manota 27 anganya, habuze irusha indi amanota byibuze abiri. Ayasabwaga Gisagara VC yahise iyashyiraho aba 29-27, yegukana umwanya wa mbere w’Agace ka Munani ka Shampiyona.
Uyu mukino umaze gukinwa hakurikiyeho umuhango wo gutanga ibikombe n’ibindi bihembo ku makipe yitwaye neza ndetse n’ayitabiriye iyi shampiyona.
REG VC nyuma yo gutsindwa umukino, yasoje Shampiyona inganya amanota na Gisagara VC ariko ikayirusha kuba yaregukanye uduce twinshi. Yahise ihabwa igikombe cyayo giherekejwe na miliyoni 2 Frw.
Gisagara VC yatakaje igikombe ku gace ka nyuma na yo ihabwa imwe n’igice, inahabwa igihembo cyo kwitwara neza mu mikino Nyafurika yabaye mu 2022, naho APR VC yabaye iya gatatu ihabwa imwe.
Mu bagore, amakipe yitabiriye Shampiyona yahawe ibihembo, nubwo menshi muri yo atarabaye aya mbere atigeze agaragara muri uyu muhango.
APR WVC yegukanye igikombe ku gace ka karindwi mu bagore, yahawe miliyoni 2 Frw, Forefront yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 1,5 Frw mu gihe RRA WVC yahawe miliyoni 1 Frw.
Abakinnyi babaye aba kane ku rwego rw’Isi mu mikino ya Birmingham, yahuriyemo ibihugu bivuga Icyongereza ‘Common Wealth Games’, Olivier Ntagengwa na Gatsinzi Venuste bahawe ishimwe ry’uko bahesheje u Rwanda ishema.
Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ yagenewe ishimwe ndetse ahabwa imyambaro yose yakinanye mu ikipe y’igihugu nyuma yo gusezera.
Iyi Shampiyona yasojwe, yitabiriwe n’amakipe umunani mu bagabo arimo REG VC, Gisagara VC, APR VC, Forefront VC, IPRC Ngoma VC, Kirehe VC, IPRC Musanze VC na KVC.
Mu bagore hitabiriye amakipe arindwi arimo APR WVC, Forefron WVC, RRA WVC, IPRC Huye WVC, IPRC Kigali WVC, St. Bernadette WVC.
APR WVC imaze gushyikirizwa Igikombe cya Shampiyona na sheke ya miliyoni 2 Frw zigiherekeza. pic.twitter.com/fi2M4DLcUg
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 22, 2023
REG VC yegukanye Shampiyona y'u Rwanda muri Volleyball mu mwaka wa 2022/2023, yashyikirijwe igikombe na sheke ya miliyoni 2 Frw. pic.twitter.com/TEKcr3KKXA
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 22, 2023






























Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!