00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG VC na RRA vc zegukanye irushanwa ’NSSF KAVC International’ ryaberaga muri Uganda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 4 August 2024 saa 10:07
Yasuwe :

Amakipe ya REG VC mu bagabo na Rwanda Revenue Authority mu bagore ni yo yatwaye irushanwa mpuzamahanga ritegurwa n’ikipe ya KAVC yo muri Uganda.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera kuri Lugogo Indoor Pitch mu Mujyi wa Kampala, ryitabiriwe n’amakipe 31 aturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, u Rwanda, Sudani y’epfo n’u Burundi.

Amakipe yaturutse mu Rwanda ni yo yaje guhurira ku mukino wa nyuma mu bagabo ndetse no mu bagore nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda ya ¼ ndetse n’iya ½ cy’irangiza.

Mu bagore, Rwanda Revenue yasezereye APR VC muri ½, yaje kwegukana iri rushanwa bigoranye, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Police WVC iheruka kwegukana irushanwa rya Liberation Cup Seti 3-2 (25-21, 16-25, 25-23, 17-25, 15-10).

Mu bagabo, ikipe ya REG yegukanye irushanwa rya mbere muri uyu mwaka ubwo yatsindaga APR VC seti 3-0( 25-23.25-20, 25-21).

Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda, ikipe ya Kepler yaje gusezererwa na APR VC muri ¼ cy’irangiza mu gihe APR WVC yo yatahanye umwanya wa gatatu itsinze KAVC yo muri Uganda Seti 3-1 (25-16, 21- 25, 25-17, 25- 23).

NSSF KAVC International yakinwaga ku nshuro ya 26, n’umwaka ushize na bwo yari yegukanywe n’amakipe yo mu Rwanda, aho Police yari yarizanye mu bagabo na ho APR WVC ikaritwara mu bagore.

Rwanda Revenue Authority na yo itahanye igikombe i Kigali.
REG kera kabaye yashoboye gutwara igikombe uyu mwaka.
Abakunzi ba REG bongeye kumwenyura.
APR VC yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .