00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports igiye kongera kugarura ikipe ya Volleyball

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 29 March 2024 saa 12:12
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko mu minsi itarambiranye bari bube bongeye kugarura ikipe y’umukino wa Volleyball ndetse byanashoboka bagatangiza iya Basketball.

Ibi Perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele yabitangarije IGIHE ubwo yavugaga ko bishimiye umusaruro Rayon Sports y’abagore yagezeho nyuma yo kongera kuyibyutsa yari imaze imyaka myinshi itagaragara muri ruhago y’u Rwanda.

Yagize ati "Umuryango wa Rayon Sports ushingiye kuri Sports ariko twari dufite ikipe imwe y’abagabo. Igitekerezo cyacu nk’ubuyobozi kwari ugushyiraho andi makipe aho twifuzaga kugarura iy’abagore ndetse n’ikipe ya Volleyball”.

“Ikipe y’abagore yaratangiye ubu turi gukusanya ubushobozi ngo turebe ko twanagarura iya Volleyball. Byose bizaterwa n’igihe buzabonekera, n’ejo bikunze twabikora. Gusa igitekerezo cyo kubikora vuba kirahari rwose”.

Mu mpera za 2013 ni bwo byemejwe ko Rayon Sports igiye gushyiraho ikipe ya Volleyball aho yaje gutagirana n’umwaka wa 2014. Iyi kipe ahanini yari igizwe n’abahoze ari abatoza n’abakinnyi b’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yaje guhita izana impinduka muri uyu mukino ndetse n’abafana benshi.

Rayon Sports yatwaye ibikombe bitandukanye mu myaka yamaze mu cyiciro cya mbere ndetse yongera guha indi sura umukino wa Volleyball mbere yo gusezera muri shampiyona kubera ikibazo cy’amikoro mu 2017.

Nubwo Rayon Sports itari yagaruka muri Volleyball y’u Rwanda, shampiyona y’uyu mukino kuva kuri uyu wa gatanu iri bube igaruka hakinwa imikino yo kwishyura aho APR VC ari yo iyoboye mu bagore mu gihe mu bagabo ikipe ya REG iza ku mwanya wa mbere.

Rayon Sports ya Volleyball iheruka muri shampiyona muri 2016
Rayon Sports yari yatumye abafana baba benshi mu kibuga
Shampiyona ya Volleyball igeze mu mikino yo kwishyura

Uko imikino ya shampiyona iteganyijwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .