Jahara ni umwe mu bakinnyi bakomeye, yaherukaga muri OMK VC yo muri Algeria, Manzi yavuye muri APR VC yahesheje Igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse na Ishimwe ukiri muto wavuye muri Groupe Scolaire de Butare.
Police VC ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye kuko nk’umwaka ushize yegukanye Zone V yabereye i Kigali ndetse n’Irushanwa ryo Kwibuka (GMT).
Iyi kipe kandi yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibohora ndetse na Memorial Kayumba.
Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, Shampiyona izatangira Police VC ikina na REG VC saa 19:00 muri Petit Stade.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!