Iri rushanwa rigira umwihariko buri mwaka, muri uyu wa 2025 ryongereye umubare w’amakipe aryitabira, aho kugeza ubu umubare w’abakinnyi ugera ku 1000 ndetse n’abitabira imikino muri rusange bakaba babarirwa hagati ya 7000 na 8000.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, Umuyobozi wa Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, yagaragaje uyu mwaka udasanzwe kuko hagiye kubakwa ‘Gymnase’ nshya ndetse n’ibibuga by’imikino.
Ati “Buri mwaka tuba dufite udushya ku buryo uheruka utaba usa n’uwo tugezemo. Uyu mwaka turateganya ko tuzafungura ibikorwa byo kubaka ‘Gymnase’ yacu, ku buryo imikino yose tuzajya tuyakira ndetse tukaba twanakina nijoro.”
“Uyu mwaka abakinnyi bariyongereye, kandi n’abazakurikira imikino na bo ni uko. Mu mpera z’icyumweru ubwo hazaba hakinwa imikino ya nyuma, bizaba bidasanzwe.”
Mu gihe iki kigo kitarihaza ku bibuga byo gukiniraho, havuguruwe ibisanzwe ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), rigitiza ‘tapis’ izaberaho imikino y’amakipe y’icyiciro cya mbere.
Rutsindura Alphonse wishwe mu 1994 ari kumwe n’umugore we ndetse n’abana hakarokoka umwana umwe, yavutse mu 1958 mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amakuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.
Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994. Yabaye Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990, ayivamo ajya muri Rayon Sports VC.
Si ibyo gusa kuko uyu mugabo wari ukunzwe n’abakinnyi ba Volleyball mu Rwanda, yanabaye Visi Perezida wa FRVB, anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu 1990.




Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!