00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peter Kamasa yagaragaje ibanga ryatumye APR VC itwara ibikombe bitatu mu mezi atandatu

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 4 June 2024 saa 09:38
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe ya APR Volleyball Club y’Abagore, Peter Kamasa, yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo gushimwa n’abakinnyi ubwo yari amaze gufasha ikipe ye gutsinda iy’ikigo cy’imisoro n’amahoro ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

APR VC yarangije amarushanwa idatsinzwe umukino n’umwe nyuma yo gutsinda KAVC seti 3-1, RRA 3-0 na IPRC Kigali mu mikino yo mu itsinda B mu gihe muri kimwe cya kabiri batsinze EAU Seti 3-0 mbere yo gutsinda RRA na yo 3-0.

Nyuma y’umukino, Peter Kamasa yabwiye IGIHE ko yishimiye urwego abakinnyi be bariho.

Ati "Ntabwo ari rwe turi kipe nziza mu mateka ya APR ariko twagize ibihe byiza. Twatsindiye ibikombe bitatu, tubitwara dukina neza. Nk’umutoza ni byiza gutwara ibikombe bitatu ku nshuro ya mbere nk’umutoza mukuru."

Yongeyeho ati "Ubu nkwiye kudatwarwa n’amarangamutima, ni byo twakoze ikintu cyiza ariko turacyafite inzira ndende. Ndashaka gukina neza no gusubira ku mukino wa nyuma no gutwara ibindi bikombe."

Peter Kamasa yabaye umukinnyi wa Volleyball muri Groupe Scolaire Officiaire ya Butare ariko imvune ituma adakomeza gukina ku rwego rwo hejuru, akaba yaranatoje REG nk’umutoza wungirije ndetse anatoza ikipe ya Kirehe VC.

APR VC iri mu makipe azitabira Memorial Rutsindura mu mpera z'iki cyumweru
Peter Kamasa afite gahunda yo gukomeza guhesha APR VC ibindi bikombe
Byari ibyishimo nyuma yo gutsinda RRA ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .