De Tarso wasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Nyakanga umwaka ushize, yari yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’abagabo, iy’abagore n’iy’abato, gusa yarangije kubwira abamuhaye akazi ko bamureka akigendera kuko hari indi kipe yabonye.
Ubwo twavuganaga na Perezida wa FRVC, Ngarambe Raphael, yaduhamirije ko Paulo de Tarso yabasabye ko batandukana, gusa ngo uyu mutoza wamaze gutangazwa mu ikipe ya Alianza Lima WVC yo mu gihugu cya Peru bari bataramuha igisubizo.
Yagize ati “Ni byo Paulo De Tarso yadusabye ko twasesa amasezerano. Kuri ubu twari turimo kureba uko twakwicarana na Minisiteri ya Siporo kuko ni yo imuhemba maze tukareba icyo amategeko avuga. Nta gisubizo twari twamuha gusa twumvise ko yatangiye gutoza ahandi.”
Iyi yari inshuro ya gatatu De Tarso aza gutoza mu Rwanda, aho bwa mbere byari hagati ya 2010 na 2011 ubwo yafashije Ikipe y’Igihugu y’Abagabo batarengeje imyaka 20 kuba iya kane muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball.
Uyu wanarebereraga amakipe y’abato, yari no mu Rwanda mu 2021 aho yatoje amakipe y’Igihugu y’Abagabo n’Abagore mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Kigali nubwo byarangiye abagore bakuwe mu irushanwa kubera gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil binyuranyije n’amategeko.
Paulo De Tarso Milagres yagakwiye kuba ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18, iri muri Tuniziya aho yitabiriye Shampiyona Nyafurika y’abatarengeje iyo myaka.
Ubuyobozi bwa FRVB bwatangaje ko nibirangira agiye bazihutira gushaka umusimbura we kuko abatoza beza bahari ku bwinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!